Abajenosideri 8 b'Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibaruwa yashyizweho umukono tariki 21 Ukuboza uyu mwaka wa 2021 na  Bwana HAMADOU  ADAMOU Soulay, Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Niger, iravuga ko mu minsi 7 uhereye igihe yasinyiwe, Abanyarwanda 8 bari bari mu gihugu cya Niger, bagomba kuba bahavuye, kandi bakaba batemerewe kugira ikindi gikorwa icyo aricyo cyose bakorera ku butaka bw'icyo gihugu. Ibyo  bivuze ko kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, aribwo bose uko ari 8 bagomba kuba bazinze uturago, bitaba ibyo bagafatwa nk'abahari mu buryo bwa gicengezi.

Abo ni bamwe mu bahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano babura aho berekeza. Abandi ni abagizwe abere mu buryo budasobanutse, nyuma y'urubanza babura ibihugu bibakira, maze bose bakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya, ari naho urukiko rwababuranishije rwari rufite icyicaro.

Mu minsi ishize rero nibwo Niger yagiranye amasezerano n'urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, maze Niger yemera kubakira mu buryo butavuzweho rumwe n'impande zose zirebwa n'iki kibazo. Ubuyobozi bwa Niger rero bwahisemo gukosora iryo kosa, maze ryirukana abo bajenosideri ku butaka bwayo.

Abo ni:

Protais Zigiranyirazo Alias Z (Zedi)
  • Protais Zigiranyirazo, muramu wa Yuvenali Habyarimana, akaba na musaza wa Agatha Kanziga. Yari umwe mu bagize 'Akazu' kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col François Nzuwonemeye, ni umwe mu basirikari bakuru bamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col Anathole Nsengiyumva, wayoboye ubwicanyi mu zahoze ari perefegitura za Gisenyi na Kibuye.
André Ntagerura
  • André Ntagerura, wari Perefe wa ri minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu, akaba umwe mu bashinze umutwe w'Interahamwe. Yakoresheje imodoka za Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col Nteziryayo Uyu yagizwe Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y'uko ashyirwaho na Leta y'abatabazi, Jenoside yagendaga biguruntege, maze amaze kuba perefe si ukwica Abatutsi yiva inyuma.
  • Capt Innocent Sagahutu. Uyu yari yungirije umuyobozi w'umutwe ukora ubutasi mbere yo gugaba ibitero(bataillon de reconnaissance). Avugwa mu bitero byishe abanyapolitiki batavugaga rumwe n' ubutegetsi bwa Habyarimana. Niwe watanze itegeko maze ibimodoka bya bulende birasa Hotel Baobab I Nyamirambo, abari bayihungiyemo baratikira.
  • Prosper Mugiraneza, wari ministiri w'Abakozi ba Leta muri Leta y'Abatabazi.
  • Col Muvunyi Tharcisse. Uyu yategekaga ishuri ry'Aba ofisiye bato ry'I Butare, ESO. Niwe watanze amategeko maze abasirikari be bamara Abatutsi, barimo n'Umwamikazi Rozaliya Gicanda.

Mu minsi u Rwanda rwamenyesheje akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, ko rwatunguwe n'amakuru avuga ko hari abajenosideri boherejwe muri Niger, rutabimenyeshejwe. Rwasabye Loni n'umuryango mpuzamahanga muri rusange  gukurikiranira hafi iki kibazo, runasaba Niger kutazaha urwaho abo bantu, bakajya mu bikorwa bigambanira u Rwanda.

Nyuma yo gusuzumana ubushishozi impungenge z'u Rwanda rero, Niger ifashe icyemezo kinyuze mu mucyo, kuko itifuza gucumbikira abagome kabuhariwe. Amakuru y'aho bari bwerekeze turacyayakurikirana. Isi ikomeje kubana ntoya abajenosideri, nk'uko byagendekeye Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

Amaraso arasama.

The post Abajenosideri 8 b'Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-8-babanyarwanda-birukanwe-ku-butaka-bwa-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-8-babanyarwanda-birukanwe-ku-butaka-bwa-niger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)