Abakinnyi 10 bAbanyarwanda bakoze ubukwe mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amagambo dusanga mu gitabo cy'Intangiriro igice cya 2 umurongo wa 18, agira ati 'Si byiza ko muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye', ahindura ubuzima bw'umuntu akaba mushya, ndetse akitwa umugabo cyangwa umugore, yarahoze ari umusore n'inkumi.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe abakinnyi 10 b'Abanyarwanda bemeye kwitwa abagabo n'abagore mu 2021.

1.Bizimana Djihad â€" KMSK Deinze


Umwaka wa 2021 usize umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi afashe icyemezo cyo kubana ubuziraherezo na Dalda Simbi bari bamaranye imyaka itatu bakundana.

Djihad na Dalda basezeranye mu idini ya Islam tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi, nyuma y'amezi abiri amwambitse impeta ya fiancailles.

Djihad n'umukunzi we bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021, ariko burasubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

2. Jacques Tuyisenge â€" APR FC


Kapiteni wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y'Imana kubana akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere y'amategeko, nyuma yuko ubukwe bwabo bwari bumaze igihe busubitswe na Coronavirus.

3. Muvandimwe JMV â€" Rayon Sports

Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata undi nawe arabyemera, ni nyuma y'imyaka umunani bari bamaze bakundana.

4. Nyandwi Saddam â€" Musanze FC


Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo nibwo myugariro wo ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Musanze FC, Nyandwi Saddam yasezeranye n'umukunzi we mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y'amategeko ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

5. Byiringiro Lague â€" APR FC


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ubu bukwe bwitabiriwe n'umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu by'umutekano akaba na perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

Tariki ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe icyemezo yambika Kelia impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore, undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

6. Areruya Joseph â€" Team Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, umukinnyi w'ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n'icyorezo cya Coronavirus.

7. Urwibutso Nicole â€" IPRC South WBBC

Tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y'imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo bwagaragayemo agashya, Nicole bitewe n'urukundo akunda Basketball, yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.

8. Niyomukesha Euphrance â€" RRA WVC

Niyomukesha Euphrance umukinnyi w'ikipe ya RRA WVC n'ikipe y'igihugu ya Volleyball mu bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Ni nyuma yuko tariki ya 4 Werurwe aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

9. Mukengerwa Benjamin â€" REG BBC


Mukegengerwa Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo, yarashakanye n'umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa Basketball.

Bakoze ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye umwana w'umuhungu w'imyaka 3.

10. Icyishatse Hervé â€" REG BBC


Icyishatse Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y'uko mu ntangiriro z'Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y'Amategeko. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112941/abakinnyi-10-babanyarwanda-bakoze-ubukwe-mu-2021-amafoto-112941.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)