Abakorerabushake bo muri Koreya basubukuye ibikorwa byabo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda izwi nka World Friends Korea (WFK) yatangiranye n'abakorerabushake batanu bageze mu mujyi wa Kigali tariki 22 Ukuboza.

Biteganyijwe ko abo bakorerabushake bazoherezwa mu bigo bitandukanye mu mujyi wa Kigali, batanga ubufasha bwabo mu bikorwa bitandukanye.

Umwe azakorera kuri Club Rafiki ashinzwe iterambere ry'urubyiruko, undi azakorera muri Kabuga Yego Center, uwa gatatu akorere kuri ACDS, La fraternite ashinzwe imibereho myiza, uwa kane azaba ashinzwe uburezi bw'incuke kuri Sana Academy mu gihe uwa gatanu azaba ashinzwe kwigisha umuziki kuri St. Jacob School.

Mbere yo koherezwa aho bazakorera, bazamara ibyumweru umunani bahugurwa bamenyerezwa u Rwanda n'umuco warwo.

Hari abandi bakorerabushake bari bamaze iminsi bahugura Abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 16 Ukuboza 2021. Bahuguwe mu bijyanye n'ubudozi, imibereho myiza n'uburezi bw'ibanze.

Guhera mu 2006, KOICA ifasha abakorerabushake b'urubyiruko baturutse mu Buyapani gutanga umusanzu wabo mu Rwanda bakoresheje ubunararibonye bafite mu ngeri zitandukanye.

Ni mu rwego kandi rwo guteza imbere ubutwererane hagati y'u Rwanda na Koreya y'Epfo.

Iyi gahunda imaze kunyuramo abakorerabushake 410 guhera mu 2006 ubwo yatangizwaga.

Aba bakorerabushake bazamara umwaka wose bari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakorerabushake-bo-muri-koreya-basubukuye-ibikorwa-byabo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)