Abantu 11 batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza Akarere ka Gakenke na Muhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, ni bwo amakuru y'uko ikiraro cyambukirwaho n'abanyamaguru, gihuza Umurenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga n'uwa Ruli wo mu Karere ka Gakenke yamenyekanye aho bamwe bavugaga ko cyasenywe n'imvura.

Meya w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko bari babwiwe ko iki kiraro cyasenywe n'imvura ariko bahageze bagasanga ahubwo cyasenywe na bamwe mu baturage bari bagamije inyungu zabo bitewe n'uko nta mvura yaguye muri aka gace yasenya iki kiraro.

Yagize ati 'Ubu ni bwo tukiva kuri Nyabarongo aho icyo kiraro cyari kiri gusa amakuru twahawe nijoro ni uko ari imvura yagitwaye ariko twanga kubyemera kuko twabonaga nta mvura yaguye yari kubasha kukijegeza ariko dufite n'andi makuru yatanzwe n'abaturage avuga ko hashobora kuba hari abandi bantu bagisenye ku nyungu zabo bashaka ko bajya bambutsa abaturage bakoresheje ubwato.'

Yongeyeho ko ibi byakoze mu nkokora ubuhahirane bw'Akarere ka Muhanga na Gakenke bitewe n'uko abaturage bagikoreshaga bajya kurema amasoko ndetse n'abaganga bavaga i Muhanga bagiye gukorera mu Bitaro ya Ruli.

Yakomeje avuga ko abantu batandatu ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke na batanu bo muri Muhanga bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

Ikiraro bivugwa ko cyasenywe n'abaturage cyahuzaga Imirenge ya Rongi muri Muhanga na Ruli muri Gakenke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gusenya-ikiraro-gihuza-akarere-ka-gakenke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)