Ntabwo byaherukaga ko umubare w'abandura iki cyorezo ugera ku bantu ibihumbi bibiri, byumvikanisha ubukana bwacyo bumaze hafi ibyumweru bibiri imibare iri hejuru, cyane cyane nyuma y'uko Omicron igeze mu gihugu.
Uyu munsi hafashwe ibipimo 22.797, byuzuza ibipimo 128.404 bimaze gufatwa mu minsi irindwi ishize.
Mu barwayi bafite Covid-19, abagera ku 1.939 basanzwemo ibimenyetso mu gihe abagera ku 144 nta bimenyetso bafite.
Abinjiye mu bitaro uyu munsi ni 22, bituma abamaze kubijyamo mu minsi irindwi ishize bagera kuri 76, barimo batanu barembye.
Nta muntu witabye Imana uyu munsi, bivuze ko umubare w'abitabye Imana mu minsi irindwi ishize wakomeje kuguma ku bantu bane, mu gihe abamaze guhitanwa n'iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda, ari abantu 1.348.
Hagati aho, ibikorwa by'ikingira nabyo birakomeje, aho abantu 120.299 bahawe dose ya mbere, mu gihe abagera ku 32.733. Abantu 17.109 bahawe urukingo rushimangira.
Muri rusange, abantu 7.650.176 bamaze guhabwa dose ya mbere, mu gihe abagera kuri 5.467.913 bamaze guhabwa urukingo mu buryo bwuzuye. Abagera ku 147.264 bahawe bamaze guhabwa urukingo rushimangira.