Abarangije amasomo muri KETHA bagaragarijwe imyitwarire myiza nk’ipfundo ry’ubuzima bifuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo mpanuro bazihawe n’Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Minani Callixte, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021.

Minani yagaragaje ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite, ariko akagira imyitwarire idahwitse ntacyo bumugezaho.

Ati “Burya n’iyo waba uri umuhanga gute ariko ukaba ufite imyitwarire mibi, ntacyo byakugezaho. Wazasanga ubuzima bubaye bubi.”

Abo banyeshuri basoje mu masomo ajyanye no gutegura amafunguro, akaba ari bo mbere KETHA ihaye impamyabushobozi. Magingo aya, barindwi muri bo babengutswe na hoteli bagiye gukoreramo imenyerezamwuga, bakaba batangiye Ukuboza babarwa nk’abakozi bazo.

Minani yakomeje agira ati “Birumvikana ko dukora amakosa kenshi, ariko noneho aha tugeze nitujya mu murongo mwiza, tugakora ibyiza bizatuma ubuzima bwacu bugenda neza, bimwe byo gufasha umuryango ukawuteza imbere, abaturanyi n’igihugu muri rusange bigende neza.”

Guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyiramo ingufu hagamijwe guhangana n’ubushomeri kuko benshi mu bayarangiza baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Minani yavuze ko kubona urubyiruko rukora rugateza imbere igihugu biteye ishema, mu gihe kurubona rwicaye ari ingorane cyane cyane ku babyeyi.

Ati “Izi gahunda zo kwigisha urubyiruko imyuga kugira ngo rushobore kwibeshaho no kwitegurira imibereho myiza ni igisubizo gituma ruba ishema n’isoko y’ibyishimo ku babyeyi n’igihugu aho kuba umutwaro n’imihangayiko idashira.”

Bamwe muri abo banyeshuri bashimangiye ko impanuro bahawe bazazigenderaho mu buzima bwabo bugiye gukomereza ku isoko ry’umurimo.

Kirezi Audace yavuze ko ubumenyi yahawe atabutezeho gushakira akazi muri hoteli gusa kuko no mu gihe yazaba ari mu rugo, buzamufasha mu kuzuzanya n’umugore.

Yakomeje ati “Ubushobozi turabufite usibye ikibazo gihari cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.”

Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yatangaje ko amezi atandatu abo banyeshuri bize agabanyijemo kabiri, aho bamaze amezi atatu mu ishuri andi bakayamara bimenyereza umwuga muri za hoteli.

Uretse amasomo ajyanye no gutegura amafunguro, iryo shuri rinigisha abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bagiye mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Habimana yagize ati “Urubyiruko rurabyitabira cyane kubera ko bihita birwinjiza mu muryango w’isoko ry’umurimo. […] Bize neza kandi bitwaye neza mu imenyerezamwuga, dufite icyizere ko byanze bikunze bagomba guhita babona akazi.”

Yahishuye ko nubwo ari abanyeshuri 30 gusa bashyikirijwe impamyabushobozi, abamaze gusoza amasomo muri iryo shuri bageze ku 100. Abandi bazazihabwa mu minsi iri imbere.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwiswe ‘Tracer Survey and Employers Satisfaction Survey’ bwerekanye ko 66% by’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (64,9% muri TVET na 75,2% muri Polytechnic) babona akazi nibura mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma yo kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri KETHA yahaye impamyabushobozi ni 30
Ifoto y'urwibutso yafashwe abarimu bari hamwe n'abayobozi bitabiriye uwo muhango
Abanyeshuri barangije amasomo yabo basabwe kugira imyitwarire myiza kuko izatuma bagera ku nzozi zabo
KETHA isanzwe yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange
Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, Minani Callixte, yasabye urubyiruko kurangwa n'imyitwarire ihwitse kugira ngo rugere ku ndoto zarwo
Umunyeshuri washimiye abayobozi mu izina rya bagenzi be barangizanyije amasomo
Umuyobozi wa KETHA Habimana Alphonse yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo amahoteli na RTB

Amafoto: Dufitumukiza Salathiel




source : https://ift.tt/3obTokm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)