Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe wa RDF basoje amasomo akomeye barimo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Ukuboza 2021, abasirikare 302 bo ku mutwe w'ingabo zidasanzwe muri RDF basoje amasomo y'igisirikare yamaze amezi 11.

Ni amahugurwa yari amaze amezi 11 abera mu Kigo cy'amahugurwa y'ibanze ya gisirikare kiri i Nasho mu karere ka Kirehe.

Muri bo harimo abahawe ipeti rya Lieutenant 18 na ba Private 284 bose bakaba barimo ab'igitsina gore 12.

Aya mahugurwa akomeje kugaraza kudatezuka ku ntego kwa RDF yiyemeje guteza imbere igisirikare gifite ubumenyi bwihariye.

Itsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga n'amayeri akomeye mu bikorwa byihariye birimo kwambuka imigezi n'amazi, gukoresha imbaraga z'abasirikare, kubaka urugamba,Kurwanira mu kirere, kurasa ndetse n'ubuhanga bwo kurwana hakoresha amaboko.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wari uyobowe n'umuyobozi mukuru w'ingabo, Lt Gen Mubarakh MUGANGA mu izina ry'umugaba mukuru wa RDF.

Mu ijambo rye, RDF ACOS yashimye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho, ubwitange na disipulini. Yashimye kandi ubuyobozi bw'ikigo cy'amahugurwa ku bw'imbaraga zabo mu gutoza abofisiye n'abagabo kugira ngo bagere ku rwego RDF yifuza.

Yabasabye gukoresha ubuhanga budasanzwe bahawe kugira ngo barengere ubusugire bw'u Rwanda no kurinda abaturage barwo no gukomeza guhora biteguye, gukomeza kugira imyitwarire n'indangagaciro za RDF nk'umurage w'abababanjirije.

Umusirikare wahize abandi mu masomo muri rusange, Lt Robert Mugabe yavuze ko gutsinda kwe mu mahugurwa yabitewe no gukorera hamwe kandi ashimangira ko azakoresha ubumenyi yakuye hariya kugira ngo asohoze imirimo ya gisirikare azahabwa mu gihe kizaza.






Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abasirikare-302-bo-mu-mutwe-udasanzwe-wa-rdf-basoje-amasomo-akomeye-barimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)