Abatanga amakarita y'abakingiwe Covid-19 barasabwa gushishoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuvugizi wa Polisi y
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Amabwiriza ya Guverinoma asaba Abaturarwanda bose kuba bikingije Covid-19 byuzuye (doze ebyiri), kugira ngo bemererwe kwinjira ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu modoka rusange, muri za sitade, mu nama, mu nzu z'imyidagaduro n'ahandi.

CP Kabera yagarutse ku mwarimu wafatanywe icyangombwa gihimbano cy'uko yikingije Covid-19, wavugaga ko iyo karita yayiguze n'umuntu wari uzifite ari enye mu Karere ka Musanze.

Abanyamakuru babajije CP Kabera mu kiganiro cya mu gitondo cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda kuri uyu wa Mbere, niba amakarita ariho 'QR Code' barimo kubona abantu bagendana yemewe.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko mu gihe ayo makarita yaba atariho amakuru yuzuye abitswe mu ikoranabuhanga ry'Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), umuntu uyitwaje azahanirwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe yaba afashwe.

Yagize ati 'Niba umpaye urwo rupapuro ruriho amakuru yawe, ndarushyira muri iryo koranabuhanga ndebe ko ayo makuru umpaye yuzuye, niba atuzuye uraba ukoresha inyandiko mpimbano kandi icyo ni icyaha, ariko amakuru niba yuzuye nta kibazo uba ufite'.

Ingongo ya 276 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu ahamijwe n'urukiko icyaha cyo gukora, gukoresha cyangwa kwitwaza inyandiko mpimbano abizi, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umwe mu bakora amakarita amenyekanisha ko umuntu yikingije Covid-19, Jean de Dieu Nshimiyimana, avuga ko ayatanga yabyitondeye kuko ngo abanza gusaba umuntu kode ye, akamubaza niba amazina aboneka muri iryo koranabuhanga ari aye.

Nshimiyimana agira ati 'Iyo twasuzumye kode tukamubaza amazina tukumva ko atari aye, tumusaba kujya kuri RBC aho bakingirira bakamuha kode yikingirijeho'.

Nshimiyimana avuga ko kwitwaza kode iri ku ikarita bifasha umuntu kuyerekana mu buryo bworoshye atayikuye muri telefone, kuko yo (iyo telefone) ishobora kuba yakwangirika, ikibwa cyangwa igatakara.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatanga-amakarita-y-abakingiwe-covid-19-barasabwa-gushishoza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)