Abatoza bose baza, bafungura igikapu igice – Masudi Djuma agaruka ku kuba yakwirukanwa muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko adatewe ubwoba no kuba yakwirukanwa kuko umutoza utirukanywe ku kazi aba atari umutoza, byongeye kandi ngo iyo bahawe akazi bafungura igikapu igice kuko isaha n'isaha bagenda.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma yo gutsindwa umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2021-22 na Kiyovu Sports 2-0, ni umukino waraye ku Cyumweru.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, uyu mutoza yagiye ku gitutu cyinshi bitewe n'imikino yabanjye harimo uwo yatsinzwe na mukeba n'iyo yanganyije bitavugwaho rumwe.

Itangazamakuru rimubajije niba adafite impungenge ko ashobora gutakaza akazi kubera umusaruro we, yavuze ko n'ubundi abatoza ibikapu byabo biba bifunguye igice isaha n'isaha bakwirukanwa.

Ati 'Abatoza bose baza, bafungura igikapu igice, ushobora kuhaguma cyangwa ukagenda. Umutoza utarirukanwa mu kazi ntabwo aba ari umutoza. Mourinho yarirukanywe, ejo bundi umutoza wa Manchester United yarirukanywe, ntabwo ari iherezo ry'Isi. Ese kwirukanwa kwa Masudi ni bwo ibibazo bizakemuka? Ni ngombwa kumenya ibyo. Ubuzima ni Imana ibutanga, ntabwo ari kanaka."

Mu mikino ya shampiyona umwaka w'imikino wa 2021-22, Masudi Djuma amaze gutoza imikino 7 atsindwamo 2, anganya 2 atsinda 3, ubu ari ku mwanya wa 3 n'amanota 11 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 16.

Masudi ngo umutoza utarirukanwa si umutoza, na we yafashe akazi abizi neza ko nibigenda nabi azirukanwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-bose-baza-bafungura-igikapu-igice-masudi-djuma-agaruka-ku-kuba-yakwirukanwa-muri-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)