Abayobozi bo muri Sudani y'Amajyepfo basoje amahugurwa bakoreraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Batahanye icyizere cyo kugarura amahoro mu gihugu cyabo
Batahanye icyizere cyo kugarura amahoro mu gihugu cyabo

Ni amahugurwa amaze iminsi abera mu kigo cy'Igihugu cy'amahoro (Rwanda Peace Academy-RPA), aho yitabiriwe n'abasirikare 16 bari ku rwego rwa General, Abaminisitiri bane na batanu bahagarariye Intumwa za Rubanda n'imitwe ya Politiki.

Ayo mahugurwa batangiye tariki 29 Ugushyingo asozwa tariki 03 Ukuboza 2021, aje mu gihe muri icyo gihugu cya Sudani y'Epfo cyabonye ubwigenge muri 2011, kirangwa n'amakimbirane hagati y'abayobozi bakuru mu nzego za Leta n'icikamo ibice ry'igisirikare.

Muri ayo mahugurwa abafatwa nk'abasirikare ba Leta bari gihagarariwe aho bari kumwe n'igisirikare cy'imitwe itavuga rumwe na Leta (inyeshyamba), nk'uko no mu zindi nzego za Leta zayitabiriye, yaba imitwe itavuga rumwe na Leta iriho y'inzibacyuho.

Mu magambo yaranze abasoje ayo mahugurwa mu muhango wo kuyasoza, bose baganishaga ku bunararibonye bungukiye mu Rwanda bubaha icyizere cyo kongera kubaka igihugu cyabo.

Bishimiye ibyo bungukiye ku Rwanda
Bishimiye ibyo bungukiye ku Rwanda

Maj Gen James Koang Chol Ranley wavuze mu izina ry'abasirikare bagenzi be, ati “Twigiye byinshi muri iyi kosi, turabizeza ko tugiye gushyira mu ngiro ubunararibonye twigiye ku Rwanda”.

Arongera ati “Twize uburyo bwo bujyanye no gukemura ibibazo by'intambara no kubaka igihugu gifite intumbero, twiga uburyo igihugu cyakwiyubaka, tubijeje ko imyanzuro unyuranye dufatiye hano igiye kudufasha kubaka igihugu umuturage yishimiye”.

Minisitiri . Dr Martin Elia Lomuro, Minisitiri ushinzwe imirimo y'abaminisitiri muri icyo gihugu, wari uhagarariye iryo tsinda ry'abayobozi muri ayo mahugurwa, yunze murya mugenzi we avuga ko ayo mahugurwa azazana impinduka mu mikorere yabo aho bigiye byinshi ku bunararibonye bw'igihugu cy'u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo na Jenoside.

Yavuze ko bagiye kubinyuza mu nama y'Abaminisitiri hagakorwa ibishoboka, ubumwe bukagaruka mu gihugu cyabo cya Sudani y'Epfo ari naho yahereye ashimira imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ku mahoro arambye amaze kugeza ku banyarwanda.

Umuyobozi wa RPA Col (Rtd) Jill Rutaremara, aremeza ko ayo mahugurwa yagenze neza kandi atanga icyizere ku mutekano wo muri Sudani y'Epfo.

Yagize ati “Icyiza cyabo cyo bahuriraho, ni ikintu kimwe. baravuga bati, igihugu cyacu (Sudani y'Epfo) cyagize ibyago twasubiranyemo, abantu barapfuye, babaye impunzi, abantu bavanywe mu byabo, ingabo zicikamo ibice, bati ibyo bibazo rero dukwiye kubishakira umuti, bicaye aha mubyo baganiraga byari ugushakira ibyo bibazo byose umuti”.

Arongera ati “Barahuza mu by'ukuri, ibibazo byabo barabisesenguye bibaza bati ibibazo byacu bishingiye kuki, ingaruka zabyo kuri twe ni izihe, bagezaho bati noneho umuti ni uwuhe, ubu bagiye kugenda bakore raporo bayishyikirize inama y'abaminisitiri, bati dore noneho imyanzuro twakuye aha, ikizavamo nicyo ntahamya ariko kuba barasesenguye ibibazo byabo nibyo byagaragaye aha”.

Mu ijambo rya Minisitiri w'ubutabera wasoje ayo mahugurwa, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yabwiye abasoje amahugurwa ibibazo igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo, bikwiye kubabera isomo nabo bakaba bagarura umutekano iwabo nk'uko byagenze mu Rwanda.

Minisitiri w
Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja

Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk'ikimenyetso cy'ihungabana ry'ubukungu bw'igihugu, ibura ry'umutekano n'ibindi, avuga ko ingabo zari iza RPF ziyobowe Paul Kagame, za bakoze ibishoboka zihagarika iyo Jenoside zigarura amahoro n'umutekano mu banyarwanda, none igihugu kikaba kimaze kwiyubaka.

Asaba abahuguwe kwifashisha isomo ry'ibyabaye ku Rwanda mu kuzana impinduka mu gihugu cyabo cyugarijwe n'ibibazo by'intambara, nacyo kikagira umutekano.

Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'ubushakashatsi(UNITAR) hamwe na Komisiyo ya Sudani y'Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw'inzego (RJMEC).

Dr Thomas Fontaine wari uhagarariye Komisiyo ya Sudani y'Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw'inzego (RJMEC), yavuze ko kuri we yishimiye icyizere gihagije bacyuye, cy'uko amahoro ashobora kugaruka muri Sudani y'Epfo.

Ayo makimbirane mu gihugu cya Sudani y'Epfo, abaye nyuma y'uko igihugu kibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, aho mu mwaka wa 2018 basinye amasezerano y'amahoro yo guhagarika imirwano, bashyiraho Leta y'inzibacyuho n'inteko ishinga amategeko y'inzibacyuho.

Nubwo ibyo byagezweho, ariko icyo gihugu kiracyafite ibibazo bijyanye no gucikamo ibice, ingabo ziratatana, kugeza ubwo bamwe mu baturage bahunga igihugu, ubu bakaba batangiye inzira zo gukemura ibyo bibazo, zirimo no kuza kwigira ku Rwanda rufite umutekano n'ubwo rwabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.




source : https://ift.tt/3EpZZ0q
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)