Ibi bihembo babihawe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021 mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2045 barangije muri Kaminuza ya Kigali, aho batatu bahize abandi buri wese yatahanye miliyoni imwe.
Bishimiye cyane ibihembo bahawe, kuko nubwo barushije abandi mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza barangije, ngo ntibari bazi ko bari buhabwe miliyoni nk’igihembo.
Sinamenye Jean Bosco wabaye uwa mbere yagize ati “Igihembo nahawe na BK nacyishimiye cyane, ni banki nsanzwe nkunda noneho bibaye agahebuzo bampamagaye bantunguza miliyoni. Ntabwo ari amafaranga yo kurya ahubwo ngiye kuyibyaza umusaruro nk’umuntu wize icungamutungo.”
Ishimwe Francoise wabaye uwa kabiri yavuze ko ari ubwa mbere atunze miliyoni kuva yabaho.
Ati “Ntabwo nabitekerezaga ko nahabwa miliyoni, ni amafaranga menshi sinatinya no kukubwira ko ari ubwa mbere nyitunze. Ntabwo nari nsanzwe ngira konte muri BK ariko ubu njyiye kuba umukiliya wayo.”
Uwegukanye umwanya wa gatatu, Manirikiza Eric, yagize ati “Ibyishimo BK inteye sinabisobanura ndishimye cyane, nzaba umugabo wo guhamya ibyiza byayo. Aya mafaranga ngiye kuyakoresha mu gukomeza amashuri yanjye, nkomeze niyungure ubumenyi kuko nubundi nayahawe kuko nize neza.”
Banki ya Kigali izashyira aya mafaranga kuri konti zo kwizigamira z’aba banyeshuri mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza kwimakaza umuco wo kudasesagura amafaranga.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali, Audrey Kazera, yavuze ko gutanga ibi bihembo ku banyeshuri ari kimwe mu bikorwa iyi banki ikora kugira ngo iteze imbere uburezi.
Ati “Uburezi ni imwe mu nkingi dufite mu bikorwa dukora byo gufasha sosiyete, twishimiye gutanga ibi bihembo kuri aba banyeshuri batatu kugira ngo tubatere imbaraga kuko bakoze neza. Turabashishikariza kwizigamira kugira ngo ejo habo hazabe heza.”
Si ubwa mbere iyi banki itanze ibi bihembo ku banyeshuri barangije Kaminuza bitwaye neza, kuko iheruka no kubiha batatu ba mbere basoje amasomo muri Kaminuza ya AUCA mu Ugushyingo 2021, aho ivuga ko izakomeza guteza imbere uburezi.
Uretse ibi bihembo, Banki ya Kigali isanzwe itera inkunga indi mushinga y’uburezi. Yagiranye ubufatanye bw’imyaka 5 na Agahozo Shalom village aho izajya itanga miliyoni 300 ku mwaka yo gufasha abiga muri iki kigo.
Yagiranye kandi amasezerano y’imyaka 3 n’Ikigega cyo mu Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, FCDO, muri Porogaramu ya Chevening ikazajya itanga ibihumbi 36 by’amapawundi buri mwaka yo kwishyurira umunyeshuri wabonye buruse binyuze muri iyi porogaramu.
source : https://ift.tt/3ECCYrj