Mu biribwa bashyikirijwe harimo ibirayi bigera kuri toni 27, toni imwe n'igice z'amashu na toni imwe n'igice z'ibishyimbo.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwatangaje ko byakozwe mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage ba Nkombo kubera ko bamenye amakuru ko bagize ibihe bibi bakabura imvura bikagira ingaruka ku musaruro wabo.
Sindayigaya Joseph wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye abaturage b'akarere ka Rubavu kuba babibutse mu bihe bigoranye bahuye na byo.
Ati 'Twari mu bihe bikomeye kuko twabuze imvura none muratugobotse muduhaye ubunani bukomeye. Twajyaga twumva ibirayi bya Gisenyi mu makuru none turabibonye natwe ubutaha nibigenda neza tuzaza kubasura.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bitabajwe n'Akarere ka Rusizi biturutse ku musaruro wabonetse bakaba bagiye guha ubunani abaturage ba Nkombo bahuye n'amapfa.
Ati"Twifatanyije n'abaturage bavugaga ko bafite ikibazo cy'ibiryo ubuyobozi buratwiyambaza bitewe n'uko Rubavu twabonye umusaruro ushimishije twishakamo ibisubizo duhitamo kugoboka abavandimwe.'
Ibiribwa byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 7,6 z'amafaranga y'u Rwanda.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yashimiye abaturage b'akarere ka Rubavu kuko babitabaje bakumva.
Ati 'Twitabaje Akarere ka Rubavu kuko hari imiryango 128 yahuye n'ikibazo cy'ibiribwa bitewe no kubura imvura none badufashije. Turizeza abaturage ba Nkombo ko hari gahunda yo kubafasha mu buryo burambye tukazabaha ifumbire n'imbuto z'ibihumyo kuko byera vuba. Hari no kubafasha kuzamura amazi yo kuhira''.
Iki gikorwa cyibaye mu gihe abahinzi b'ibirayi bo mu Karere ka Rubavu bishimira umusaruro mwinshi babonye mu gihembwe gishize kuko bejeje hagati ya toni 25 na 30 kuri hegitari. Baherukaga gushimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, babashyikiriza inka icyenda, toni eshanu z'ibirayi na litiro 600 z'amata byose bifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.