Uru rutonde Ish Kevin aruhuriyeho n'abandi baraperi b'ibyamamare muri Afurika nka Sarkodie, Ladipoe n'abandi. Ni urutonde ngarukamwaka rw'ikinyamakuru 'The Native Magazine', rukaba ruriho abahanzi b'abaraperi bahize abandi muri Africa yose.
Mu kiganiro na InyaRwanda,Ish Kevin yavuze ko ari iby'agaciro kubona atoranywa kuri uru rutonde ndetse ko ari ishema ku muziki w'u Rwanda. Nk'uko akunze kubivuga, yatangaje ko abantu bakwiye guha agaciro iyi njyana ubundi abaraperi bagakora amateka.
Yagize ati''Ni ibyishimo ndetse ni iby'agaciro ku njyana ya Hip Hop kuko ibi ntibyabagaho ariko ni iby'agaciro ku muziki wacu ndetse no ku njyana ya Hip Hop muri rusange, bigaragaza ko ibyo turi gukora hari ababikurikirana, baduhe umwanya gusa.''
Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bagaragaye ku rutonde rw'abaraperi beza muri Afurika
Ni urutonde ruriho n'abandi baraperi nka Zilla Oaks, Buruklyn Boyz, Sgawd, Swow Dem Camp, Yaw Tog , Ladipoe, Jay Bahd, A-Reece, Blxckie, Psychoyp ndetse na Sarkodie.
Iyi ntera uyu muraperi ayigezeho abikesha Ep ye yise 'Kagacuku' yasohoye mu ntangiriro z'uyu mwaka yaje gukurikirwa n'indirimbo zirimo 'Vayo' 'Toto Mtoso' na 'Amakosi' yaje gukundwa n'abatari bake. Uku gukundwa byashimangiwe n'indirimbo 'No Cap' yakoze azikurikiza maze agakundwa cyane.
Sarkodie uherutse mu Rwanda nawe yagaragaye kuri uru rutonde
Iyi ndirimbo 'No cap' yaje no gushyirwa ku mwanya wa karindwi mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza ku kinyamakuru GRM Daily. Ish Kevin kandi amaze iminsi agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ibi akaba yarabyerekanye mu bitaramo aherutse kugaragaramo ari byo 'Trappish Concert na Kigali Fiesta'.
Ish Kevin ari ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde