Ni kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, mu gitaramo kigiye kubera muri Kigali Arena aho Chorale de Kigali yiteguye kwemeza Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cyiswe "Christmas Carols Concert 2021" kibinjiza mu byishimo bya Noheli.
Kuva saa cyenda z'amanywa iyi korali yageragaje ibyuma igomba kuririmbiraho. Ni mu gihe abantu bari bataremererwa kwinjira muri Arena.
Ni igitaramo kibaye mu gihe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwasohoye itangazo 'bizubahirizwa mu bigo by'ubukerarugendo n'amahoteli, iby'imikino n'imyidagaduro ndetse n'iby'amakoraniro (inama, amateraniro n'amamurikabikorwa) guhera ku itariki ya 20 Ukuboza 2021.'
Iri tangazo rikubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19, rivuga ko 'ibitaramo bibaye bihagaritswe.'
Bamwe mu bari bafite ibitaramo mu mpera z'uyu mwaka bafashe umwanzuro wo kubisubika, ndetse bamenyesha abari kuzabyitabira ko bitakibaye.
Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi ku Isi, buri gihugu gifata ingamba zitandukanye zo gukumira iki cyorezo.
Kwinjira mu gitaramo cya Chorale de Kigali byasabaga ko umuntu aba yarikingije Covid-19, kandi yipimishije Covid-19 nibura mu gihe cy'amasaha 72 cyangwa 24.
Iki gitaramo cyiswe "Christmas Carols Concert 2021" ni ngaruka mwaka. Ni kimenyabose mu bakirisitu Gatolika, n'abandi bafatanyiriza hamwe kwinjira mu byishimo bya Noheli.
Byitezwe ko muri iki gitaramo, iyi korali iza kuririmba mu bice bitatu, aho buri gice gifite nibura indirimbo 10.
Buri muririmbyi ku rubyiniro ahagaze ahantu handitse izina rye. Ibi bifasha mu gutuma abaririmba amajwi amwe bahuza, n'umutoza wabo akamenya uko abatwara.
Chorale de Kigali yatekereje ku bantu bashobora kubura uko bagera muri Kigali Arena, ishyiraho shene ya Youtube umuntu yakwifashisha areba igitaramo cyabo aho yishyura amadorali 10.
Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick aherutse kubwira INYARWANDA, ko iki bagihaye umwihariko kuko gitandukanye n'ibindi byabanje bakoze. Avuga ko buri mwaka bakora igitaramo barushaho 'kuzamura amarangamutima y'abakunzi ba Chorale de Kigali'.
Ati 'Ku buryo buri wese ukunda Chorale de Kigali witabira ibitaramo bya Chorale de Kigali yiyumva muri iyo konseri.'
Uyu muyobozi avuga ko bakunze kubona ibitekerezo by'abakunzi babo babasaba ko babaririmbira n'izindi ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, bityo ko kuri iyi nshuro batekereje kuri abo bose, bategura indirimbo ziri mu ndimi zose zikoreshwa mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Patrick avuga ko bahisemo indirimbo nziza zose. Ati 'Ntabwo twapfuye guhitamo indirimbo tubonye yose.'
Anavuga ko muri iki gitaramo batekereje ku bakunzi babo bakunda kuramya, ku buryo kuri iyi nshuro bateguye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazafatanya kuririmba n'abakunzi babo.
Ati 'Mu ndirimbo twateguye, nta muntu n'umwe uzaba uri Arena uzasohoka atumvisemo ebyiri cyangwa eshatu turirimbana.'
Ikindi, uyu muyobozi avuga ko batekereje ku bantu baba batazi neza amagambo y'indirimbo, ari nayo mpamvu amagambo ya buri ndirimbo yose bazaririmba muri iki gitaramo azaba atambuka ku nyakira mashusho ziri muri Kigali Arena.Â
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGITARAMO CYA CHORALE DE KIGALI
Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo ngarukamwaka yise 'Christmas Carols Concert' cyinjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli n'Ubunani
Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakoze imyitozo
Abaririmbyi biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'izindi abantu bakundaÂ
Chorale de Kigali yahisemo ko amagambo y'indirimbo baririmba azajya aba agaragara ku nyakira-amashusho ziri muri Kigali Arena
Abaririmbyi biteguye kuririmba indirimbo ziri mu ndimi zikoreshwa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba
Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abantu bageraga ahabera iki gitaramo
Buri wese witabiriye iki gitaramo asabwa kugaragaza ko yikingije Covid-19
Ushobora kureba igitaramo cya Chorale de Kigali wishyuye amadorali 10