Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ishobora guhagarikwa nyuma y'amagambo perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yatangaje ko hari amakipe akinisha abakinnyi banduye COVID-19.
Nyuma y'umukino w'umunsi wa 11 Gasogi United yatsinzwemo na Police FC 3-2 wabaye ku munsi w'ejo hashize tariki ya 29 Ukuboza 2021, KNC abajijwe n'itangazamakuru niba atabona ko kuba amakipe amwe ari kugorwa no kubona abakinnyi bajya mu kibuga kubera ubwandu bwa COVID-19 atari ikibazo, yavuze ko FERWAFA ikwiye kujya yipimira amakipe kuko hari abahisha ko barwaje iki cyorezo bagakinisha abakinnyi barwaye, bigatuma banduza n'abandi.
Ati 'Ndasaba ko Federasiyo ikwiriye gupimira hano, abakinnyi bagapimirwa hano ku kibuga kuko hari amakuru avuga ko hari amakipe ahisha uburwayi bwa COVID-19. Ibyo birahari kabisa ko hari amakipe ahisha y'uko abakinnyi barwaye COVID bakaza bakanduza n'abandi mu kibuga.'
Yakomeje avuga ko muri sisiteme umuntu ashobora kwandikamo bityo hakwiye kubaho ko abantu bajya bapimirwa ku kibuga hari umuntu wa FERWAFA ushinzwe ibisubizo byose.
Ati 'Ibyo rero Federasiyo nirebe niba COVID-19 izajya ipimirwa ku kibuga hari n'ushinzwe COVID wa Federasiyo, ibisubizo byose bigaragarire aho ngaho kuko muri 'système' ushobora kwandikamo kuko n'ubundi ibimenyetso by'iyi COVID ntibigaragara, hari umuntu uba wanakina arwaye.'
Aya magambo ya KNC ashobora gutuma n'inzego zishinzwe ubuzima zikurikirana ibyo uyu mugabo yavuze niba ari ukuri ndetse basanga hari ibitubahirizwa shampiyona ikaba yahagarikwa.
FERWAFA yo yabiteye utwatsi binyuze mu itangazo yashyize ku rukuta rwa Twitter aho ihamya ko nta kipe ikinisha abakinnyi banduye.
Yagize iti 'FERWAFA iranyomoza aya makuru kuko nk'uko biteganywa n'amabwiriza yo kwirinda Covid19, amakipe yose agaragariza umukozi uhagarariye FERWAFA kuri uwo mukino ibisubizo byafashwe n'inzego zibifitiye uburenganzira mu gihe kitarenze amasaha 24.'
'Ku bufatanye n'inzego bireba, ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 mu marushanwa ategurwa na FERWAFA yo ku wa 21-08-2021, ikipe izagaragaraho uburiganya bugamije kwica ayo mabwiriza bikagaragazwa n'inzego zibifitiye ububasha, iyo kipe ihanishwa guhagarikwa muri uwo mwaka w'amarushanwa kandi yazagaruka igahera mu kiciro cyo hasi.'
Mu Rwanda nta kipe n'imwe iratangaza umukinnyi wayo wanduye COVID-19, nubwo babimenyesha FERWAFA nayo ntijya itangaza ibyo yagaragarijwe n'amakipe, bimeze nk'aho mu Rwanda kwandura iki cyorezo mu makipe ari igisebo.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-ya-knc-ashobora-gushyira-mu-bibazo-shampiyona-y-u-rwanda