-
- Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo ashyikirizwa igihembo ako Karere kagenewe
Raporo yakozwe n'Urwego rw'Umuvunnyi, igaragaza ko Akarere ka Rulindo kahize utundi n'amanota 68%, gakurikirwa n'aka Gicumbi gafite amanota 57%, Akarere ka Gakenke 50%, Musanze 43% n'aka Burera kagize amanota 20% mu kurwanya ruswa n'akarengane.
Mu byagendeweho hakorwa iyi raporo, ni ugusuzuma no gusesengura imikorere y'Inama Ngishwanama mu kurwanya ruswa n'akarengane muri buri Karere, urwego abaturage bariho mu gushishikarizwa gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, uburyo inzego zihanahana amakuru ku byaha bya ruswa n'akarengane, ingamba zashyizweho mu kubikumira, imikoranire y'akarere n'inzego ziri hasi yako mu gukemura ibibazo by'akarengane na ruswa byugarije abaturage n'ibindi.
Mu biganiro byateguwe n'Urwego rw'Umuvunnyi, ku bufatanye na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu ndetse n'Ihuriro ry'Inteko Ishinga amategeko mu kurwanya ruswa (APNAC), byabereye mu Karere ka Musanze ku ya 2 Ukuboza 2021, bigahuza izo nzego n'abagize Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n'akarengane bo mu turere tugize Intara y'Amajyaruguru, bahamagariwe gutahiriza umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zituma ruswa n'akarengane bicika.
Umuvunnyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugushishikariza inzego zose duhereye ku bagize Inama ngishwanama zo kurwanya ruswa n'akarengane, gukora inshingano zazo neza binyuze mu gushyiraho ingamba zihamye zirimo no gutanga amakuru mu gihe hari aho imenyekanye, kugira ngo ikumirwe. Ibyo bizatuma tugira u Rwanda ruziramo akarengane na ruswa, tudategereje ab'ahandi baza kubidukorera”.
-
- Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa n'akarengane basabwe kuyirandura burundu
Ikibazo cy'akarengane na ruswa, abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru, bahamya ko bahura nacyo, bikabakururira ingaruka.
Umugore wo mu Karere ka Musanze, Kigali today itatangaje amazina ye, yatswe ruswa ishingiye ku gitsina yagize ati “Nagiranye ikibazo n'umugabo wanjye cy'imanza, biba ngombwa ko niyambaza umwunganizi ngo amburanire, bigera igihe ansaba ko turyamana, mbimwangiye, ibyo kunkurikiranira dosiye abivamo atanambwiye. Nanamubaza itariki yo kuburanira mu rukiko akambwira gutegereza, kugeza ubwo n'igihe cy'urubanza, cyageze ntarufiteho amakuru, bimviramo kurutsindwa kuko namwimye iyo ruswa ishingiye ku gitsina”.
Ati “Muri iki gihe, twugarijwe n'ikibazo cyo gusyigingizwa n'abakaduhaye serivisi bagurana icyizere bagiriwe kwaka abantu ruswa. Ibyo bidukururira ingaruka nyinshi, birimo kudindizwa no kudahabwa serivisi mu buryo butunyuze, tugahera mu bibazo”.
Undi muturage yagize ati “Nagiranye ikibazo n'umuturanyi wanjye, njya kumurega mu bunzi, bamutumizaho kugira ngo batuburanishe akanga kwitaba. Bamwoherereje amahamagaza inshuro zirenga eshanu, najyayo ngasanga ntiyitabye urubanza rugasubikwa, nanahura na we mu nzira, akambwira ko nzarinda nsazira mu nzira ntaburanye na we. Nabonye mbirambiwe, niyambaza izindi nzego, urubanza baruca ari uko zabyinjiyemo. Icyo kibazo cyarampumagije, mpatakariza igihe n'amafaranga menshi”.
Ibisa n'ibi, abaturage babihuriyeho n'Ihuriro ry'Inteko Ishinga amategeko mu kurwanya ruswa APNAC, aho rigaragaza ko mu gihe umuturage adashyizwe ku isonga ngo afashwe muri gahunda zituma imibereho ye iba myiza, biba bifitanye isano na ruswa.
Ishingiye ku ngero zimwe na zimwe, APNAC igaragaza ko hakigaragara ruswa mu birebana n'ingurane zihabwa abaturage, ibikorwa remezo byubakwa bikangirika bitamaze kabiri, imitangire y'amasoko ya leta n'ibindi.
Ni mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, ivuga ko uretse ibyo igihugu kiba cyarateganyije kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwuhahirizwe, hari ibyo n'abantu bakwikemurira bitagombye ubushobozi.
Yatanze ingero za bamwe mu bantu, bamara igihe muri transit center mu buryo budakurikije amategeko. Ikindi ni nk'abafungirwa muri za kasho, bakahamara igihe kirenze ikigenwe, ibifatwa nko guhutaza ubenganzira bwabo.
-
- Umuvunyi wungirije Yankurije Odette asanga hakiri byinshi byo gukorwa mu Ntara y'Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n'akarengane
Ikibazo cya ruswa n'akarengane, Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ahamya ko bagiye kugihagurukira, ku buryo kizagabanuka.
Ati “Icyo tugiye gukora dufatanyije n'inzego zose ndetse n'abaturage ubwabo, ni uko buri wese, cyane cyane mu batanga serivisi, tugiye kurushaho kubegera kugira ngo basobanukirwe bihagije uruhare rwabo mu kumva ibibazo n'ibitekerezo by'abaturage, hatabanje kuzamo amananiza cyangwa kubasiragiza, kuko inshuro nyinshi iyo bibayeho, nibyo bibyara ruswa kandi aho yageze, akarengane nako kaboneraho.
Ahereye ku kuba imibare y'uko uturere tugize Intara ayoboye, duhagaze mu kurwanya ruswa, Guverineri Nyirarugero yashimangiye ko tutari ku rugero rushimishije, ari na ho ahera akangurira abaturage n'inzego bafatanya kwita ku byo batashoboye gutunganya, bagahuza imbaraga mu gukumira, ikibazo cya ruswa n'akarengane kigacika burundu.
Raporo y'impuguke mu birebana no kurwanya ruswa, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 48 ku isi mu kurwanya ruswa, rukaba urwa kane mu kuyirwanya ku mugabane wa Afurika.
source : https://ift.tt/3IIckzl