- Havugimana Janvier, murumuna wa Habarurema Manasseh
Umuvandimwe we bahuje nyina Havugimana Janvier na we w'umucuranzi, avuga ko Manasseh yasize indirimbo nyinshi kuri Radiyo Rwanda zirimo: Ikirezi (ivuga ibyiza by'u Rwanda), Umukobwa ni nyampinga, n'iyitwa umugabo bihemu (ivuga ibyamubayeho), ariko zo ntizamenyekanye cyane nka 'Esiteri'.
Muri izo ndirimbo zose Havugimana ni we wavuzaga ingoma bari barikoreye mu bikombe bya Nido n'amashashi, Manasseh akaba yaravuzaga gitari yibarije ubwe.
Havugimana avuga ko Manasseh yagiye ahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bakeka ko yaguye mu buhungiro kuko kuva ubwo batongeye kumubona.
Habarurema Manasseh wavutse mu 1967 ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga, habe n'amashuri abanza ariko ngo yari azi gusoma no kwandika, akavuza gitari mu rwego rwo hejuru, kandi ibyo byose yabikoraga afite uburwayi bw'amaso kuko yabonaga ku manywa byagera nijoro ntabone.
Indirimbo 'Esiteri mwana wanshavuje' benshi bajya bibwira ko yayiririmbiye umukobwa yakunze, ariko Havugimana avuga ko we na Manasseh bayiririmbiye akana gato basanze mu rugo rwari rwabatumiye kuri Noheli mu 1989, ako kana kakabakunda cyane.
Amateka maremare ya Manasseh, yakurikire muri iki kiganiro: