America: Bane baguye mu mpanuka y'indege #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwo mu gace ka El Cajon kari mu nkengero z'umujyi wa San Diego, bwatangaje ko impanuka y'indege yabereye muri ako gace yahitanye abantu bose bari bayirimo, nyuma y'uko abagiye gutabara batabashije kubona umuntu n'umwe warokotse, ibikorwa byo kubashaka bikaba birakomeje

Ikizwi ni uko indege y'Ikigo cya Learjet yari itwaye abagenzi babiri hamwe n'abapilote babiri nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru NBC, bikanavugwa ko abo bagenzi ari abakora ingendo zitagera kure.

N'ubwo icyateye impanuka kitaramenyekana, mbere y'uko iba biravugwa ko mu minota ya nyuma humvikanye amajwi y'uwari atwaye indege asa nk'utabaza abo ku kibuga cy'indege aho yari igiye kugwa.

Nyuma ijwi rye ryaje guhinduka mu buryo budasanzwe ndetse humvikana induru, ibisa nk'aho yabonaga ko ibigiye kuba byari impanuka ikomeye.

Abatangabuhamya bemeza ko ikirere indege yakoreyemo impanuka cyari kimeze nabi, kuko hari haguye imvura nyinshi ndetse hari n'umuyaga udasanzwe, bagahamya ko nabyo byaba byagize uruhare muri iyo mpanuka.

Ubuyobozi bw'inzego zihinzwe umutekano ziri mu iperereza, zavuze ko ziza gutangaza aho iyo ndege yavaga ndetse n'umubare w'abari bayirimo ukazamenyekana nyuma.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/america-bane-baguye-mu-mpanuka-y-indege

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)