Nyuma yo kohereza izo ngabo, Andrew Mwenda, nyiri The Independent akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni yanditse kuri Facebook inkuru yahaye umutwe ugira uti “Questions on UPDF deployment in DRC”, ni nko kuvuga ‘Ibyo kwibaza ku cyemezo cyo kohereza ingabo za UPDF muri RDC.’
Uyu mugabo yabajije ibibazo bine birimo icyo yise ‘uruhare rw’u Rwanda’. Mbere yo gucengera muri icyo kibazo, Mwenda yatanze ibitekerezo byagaragaye nk’aho umwanzuro wo gutera wari ugamije gukoresha imbaraga z’umurengera.
Mu nyandiko ye, Mwenda yavuze ko ‘bisa n’aho UPDF itagiye muri RDC igamije kurwanya ADF gusa ahubwo yakoraga imyiyerekano ya gisirikare igamije kureba urwego ingabo zayo ziriho n’ubushobozi bw’ibikoresho zifite.’
Yongeyeho ko ibi byakozwe nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa kuri ‘mukeba ari we u Rwanda.’
Mwenda yibajije ‘uko u Rwanda ruzitwara mu gihe intego ya misiyo izahinduka.’
Ubusanzwe u Rwanda na Uganda bisangiye inyungu mu kurwanya ADF kuko ibihugu byombi byagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba byagabwe n’uyu mutwe.
Mu mezi abiri gusa ashize, u Rwanda rwaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi ndetse umuyobozi w’itsinda ry’abafatanywe ibiturika byagombaga kwifashishwa haterwa grenade muri Kigali, Niyonshuti Ndoli Ismael, yemeye ko yahuguwe na Salaudin uzwi nka Abu Jihad, Desert Star, The Punisher, Lion Loft, ubarizwa mu nkambi za ADF muri RDC.
Mwenda yanditse ko inyungu zihuriweho zishobora guta umurongo mu gihe Uganda yahitamo ‘‘guhindura intego ya misiyo.’’
Mu yandi magambo, misiyo yajyanye UPDF muri RDC yo guhashya ADF ishobora guhinduka ahubwo igakoresha uwo mwanya nk’uburyo bwo kugera ku ntego zayo z’ukuri.
Mwenda yanditse ko “Kigali yizera ko Kampala ishaka ko ubutegetsi bwayo buhinduka. Inizera [Kigali] ko Kampala iri guhugura no guha intwaro abanzi bayo bari muri RDC.’’
Ibiboneka ni uko nk’uko Mwenda yabyanditse mu gihe cyashize, u Rwanda ntabwo rwizeye gusa, ahubwo ruzi neza kandi rufite ibihamya birimo n’ibyatanzwe na Mwenda ubwe.
Mu mitwe y’iterabwoba ikorera muri RDC iteza umutekano muke ku Rwanda harimo FDLR, FLN, RUD-Urunana na RNC. Iyi yose yagiye ivugwa mu mikoranire na Uganda.
Mu ntangiriro za 2001, Winnie Byanyima yasabye Museveni kudashyigikira FDLR, Umutwe washyizwe ku rutonde rw’iy’Iterabwoba na Amerika; ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Museveni ariko ntiyabihagaritse ndetse mu 2005 byahishuwe ko Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR icyo gihe yatembereraga muri Uganda akoresheje pasiporo yahawe n’iki gihugu.
Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunze bava mu Rwanda, mu myaka ya 2007 na 2010 bigizwemo uruhare na Uganda; ni mbere yo gutangiza intambara yeruye ku Rwanda no kubaka ibirindiro byo gushaka abarwanyi bashya byari i Kampala.
Museveni na we ubwe ubwe yigeze kwiyemerera ko hari ibigo byifashishwa mu kwinjiza ingabo muri iyo mitwe bifashwa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (CMI).
Mu 2017, RNC yongeye imbaraga mu bikorwa byayo byo gukangurira abantu kuyigana binyuze mu kubavana muri Uganda bagana muri RDC aho batorezwaga ngo bitegure gutera u Rwanda.
Nyuma y’igihe gito, Museveni yandikiye Perezida Kagame ibaruwa amwemerera ko yahuye n’abayobozi ba RNC mu ngoro ye mu buryo yise ‘ubw’impanuka.’
Byaje no kugaragara ko aba bayoboke ba RNC [ya Kayumba Nyamwasa] bakoraga ingendo bifashishije pasiporo ya Uganda.
Mu Ukuboza 2018, Raporo ya Loni kuri RDC yemeje ko muri iki gihugu hari ihuriro ryiyise P5 kandi rikora binyuze mu nkunga rihabwa na Uganda.
Muri uko kwezi kandi abari abayobozi muri FDLR, Ignace Nkaka (aka LaForge Fils Bazeye) na Lt. Col Jean Pierre Nsekanabo, bafashwe bagerageza kwambuka kwambuka Umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RDC, bashyikirizwa u Rwanda.
Mu kuburana kwabo, bahishuye ko bakoreraga ingendo muri Uganda aho bitabiraga inama zigamije guhuza ibikorwa n’imikoranire hagati ya FDLR na RNC. Iyo nama bavuga ko yakorwaga ku itegeko rya Mateke wari Minisitiri wababwiraga ko afite ‘ubutumwa budasanzwe yahawe na Museveni’.
Mu Ukwakira 2029, Umutwe w’Iterabwoba RUD-Urunana, uri mu Ihuriro rya P5 wagabye ibitero mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda. Abarwanyi bawo bishe abaturage 15, abandi 14 barakomereka.
Iperereza ryakozwe n’Ingabo z’Igihugu [RDF] ryerekanye ko abo barwanyi bateye u Rwanda baturutse muri Uganda.
Mu bikoresho bafatanywe harimo telefoni yasanzwemo bimwe mu biganiro byahuje aba barwanyi na Minisitiri Mateke igihe kirekire. Mu kwirinda ko amakuru y’ubufasha iha imitwe irwanya u Rwanda, Uganda yanze gutanga abandi barwanyi.
Mu bijyanye n’imikoranire na RNC, Major Mudathiru Habib yabwiye urukiko ko mbere yo kwinjira muri RDC, yinjijwe mu gisirikare muri Uganda aba ari naho afashirizwa. We n’abandi 31 bagejejwe imbere y’ubutabera nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya Congo.
Ibi byiyongeraho ko mu gihe cy’urubanza ruregwamo abarwayi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara [wari wungirije Rusesabagina] wari umuvugizi wa FLN, yahishuye ko ibihugu byombi byamufashije mu mugambi yarimo wo guhungabanya u Rwanda.
Yongeyeho ko yigeze akorana na Gen Abel Kandiho uyobora CMI ndetse ko Uganda yateye inkunga ibitero FLN yagabye muri Nyungwe.
Ibi byose ni ingero zerekana ko u Rwanda ‘rutizera gusa’ ahubwo hari n’ibikorwa bibyerekana ndetse n’ibihamya byatanzwe na Mwenda ntibiri kure yabyo.
U Rwanda rwakunze kwitwararika muri iki kibazo ndetse ntibikwiye guhabwa igisobanuro cyo kutamenya no kurwanira inyungu zarwo.
Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rufite inyungu kandi rwiteguye kurinda no guhangana n’uwagerageza kuzihungabanya. Iyo usubije amaso ahahise ubona ko umwanzi wagerageje kurenga umurongo utukura, agomba kumenya ko azishyura ikiguzi cyabyo byanze bikunze.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Akarere bavuga ko bategereje kureba niba Uganda izaguma mu ntego zayo, ntitezuke ku nshingano yajyanye muri RDC.
Dufashe nk’urugero, ADF ifite ibirindiro mu duce twa Beni na Bunia mu gihe imitwe irwanya u Rwanda ikorera za Rutshuru na Masisi, ari natwo duce twegereye u Rwanda. Izi teritwari zisa n’izitandukanye urebye uduce zirimo.
U Rwanda rushobora kwinjira muri iyi ntambara mu gihe Uganda yakwimurira muri RDC ibikorwa byo gufasha imitwe irurwanya.
Ubusesenguzi bwa Mwenda ko mu bitagenda neza muri RDC, u Rwanda ruba rubiri inyuma busa n’ubugamije kuyobya rubanda kuko ntaho yahurira n’iyo ntambara mu gihe Uganda itatezuka ku ntego zayo zo guhashya ADF.
Mwenda avuga ku kwirinda ‘ibyabereye i Kisangani mu 1999 na 2000’. Byashobotse kuko Uganda yarenze imipaka igera n’aho ishaka kugota ingabo z’u Rwanda.
Hari icyizere ko hari amasomo menshi yizwe!
source : https://ift.tt/301NR6R