Ange Kagame mu bari bambariye umunyamideli Sonia Mugabo mu bukwe bwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyimideli ukomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yakoze ubukwe mu mpera z'icyumweru gishize na Twahirwa Diego aho mu bari bamugaragiye harimo na Ange Kagame.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 18 Ukuboza 2021, akaba mu bakobwa bari bamwambariye harimo na Ange Kagame.

Ubu bukwe bubaye nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu ntangiriro z'uku kwezi tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira amwe mu mufato yaranze ubukwe bwe.

Bakoze ubukwe nyuma y'uko muri Nzeri 2021, Twahirwa Diego yambitse impeta ya Fiançailles Sonia Mugabo amusaba kumubera umugore na we akabyemera.

Inkuru y'urukundo y'uyu rwiyemezamirimo usanzwe ukora ubuhinzi bw'urusenda na Sonia Mugabo usanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, ntabwo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko inshuti zabo zikaba zari zizi iby'urukundo rwabo.

Byari ibyishimo ku mpande zombi
Abageni n'ababagaragiye
Sonia Mugabo na Maraine we
Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize
Ange Kagame (wa kane ibumoso) yari mu bambariye Sonia Mugabo
Sonia Mugabo yamaze kuba umugore wa Twahirwa imbere y'Imana n'amategeko



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ange-kagame-mu-bari-bambariye-umunyamideli-sonia-mugabo-mu-bukwe-bwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)