APR FC ifashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Gasogi United #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
APR yatsinze Gasogi United 2-0
APR yatsinze Gasogi United 2-0

Ikipe ya Gasogi United yashoboraga kubona igitego mu gice cya mbere ku mupira muremure Malipangu Christian Theodor yateye ashakisha rutahizamu Hassan Djibrine, umuzamu wa APR FC Ahishakiye Hertier wari wasohotse ariko umupira arawuhusha gusa na Djibrine Hassan umupira ntiyawufatisha ujya hanze.

APR FC yabonye igitego ku munota wa 45 ku ikosa ryakozwe na myugariro wa Gasogi United, Mbogo Ally, watindanye umupira kugeza ubwo awambuwe n'abasore ba APR FC maze Muhire Anicet ahereza umupira Mugunga Yves wacenze rimwe atera mu izamu rya Cyuzuzo Aimé Gael, atsindira APR FC igitego cya mbere cyatumye bajya kuruhuka ibonye intsinzi y'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri APR FC ku munota wa 80 yabonye igitego cya kabiri biturutse ku mupira Mugunga Yves yacomekeye Byiringiro Lague wari uri mu rubuga rw'amahina maze ashatse guhindura umupira Kaneza Augustin aramukurura, umusifuzi ahita atanga penalititi yatewe neza na Byiringiro Lague wari ukorewe ikosa abonera APR FC igitego cya kabiri, ari nacyo cyarangije umukino ikipe y'Ingabo z'igihugu itsinze Gasogi United ibitego 2-0.

Mugunga Yves watsinze igitego cya mbere muri uyu mukino yatsindaga igitego cye cya gatatu mu mikino itatu yikurikiranya aheruka gukina mu ikipe ya APR FC.

Wari umukino wa kabiri w'ikirarane ikipe ya APR FC yakinaga nyuma yo kunganya icyo yakinnye na Etincelles FC ikanganya igitego 1-1 mu gihe isigaranye ibirarane bibiri birimo umukino wa Rutsiro n'uwa Mukura VS.

Uyu mukino usize APR FC izamutse ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ijya ku mwanya wa kabiri n'amanota 20 mu mikino 8 imaze gukina, ikaba izigamye ibitego 9 mu gihe Gasogi United yahise yuzuza imikino icumi yagumye ku mwanya wa cyenda n'amanota 13.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ifashe-umwanya-wa-kabiri-nyuma-yo-gutsinda-gasogi-united

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)