APR FC iragaruka n'indege yayo bwite nyuma y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino wo kwishyura nyuma y'aho APR FC mu mukino ubanza yari yanganyije na RS Berkane ubusa k'ubusa, ikaba yari yagiye muri Maroc ifite ikizere ko ishobora gusezerera iyi kipe ikerekeza mu mikino y'amatsinda nk'uko yari intego yabo uyu mwaka. 


APR FC urugendo rwayo rushorejwe muri Maroc 

Abakinnyi 11 APR FC yari yakoresheje, mu izamu babanjemo Ishimwe Pierre, imbere ye hari Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Ruboneka Jean Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel Byiringiro Lague, na Mugunga Yves.

Igice cya mbere cyaranzwe no gukinira mu kibuga hagati ku makipe yombi, gusa amakipe yenda kujya kuruhuka ku munota wa 45 Byiringiro Lague yaje gucenga ba myugariro bagera kuri babiri atsinda igitego cyatumye amakipe yombi ajya Kuruhuka APR FC iyoboye.


APR FC yatangiye uru rugendo itsinda Mogadishu City Club 

Mu gice cya kabiri Berkane yaje yahinduye isura isatira cyane izamu rya Ishimwe Pierre, ndetse ku munota wa 67 Najji Larbi afungura amazamu, nyuma y'iminota 10 gusa Mohamed Aziz atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2 kuri kimwe cya APR FC.

Uru rugendo rushyizweho akadomo na RS Berkane, APR FC yarutangiriye muri CAF Champions League ubwo yatsindaga Mogadishu City Club igiteranyo cy'ibitego 2 kuri 1 iza gusezererwa na Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku giteranyo cy'ibitego 5 kuri kimwe, ihita yerekeza mu mikino ya CAF Confederation naho isezerewe na RS Berkane ku giteranyo cy'ibitego bibiri kuri kimwe.


Etoile du Sahel niyo yatsinze APR FC ibitego byinshi muri uru rugendo

Amakipe yose yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika arasezerewe nyuma ya As Kigali yagiye izuba rikiva. 

APR FC nk'uko yagiye, iragaruka mu ndege yayo bwite kwitegura umukino wa shampiyona bafitanye na Bugesera FC tariki 12 Ukuboza 2021 bashaka buryo ki bazongera kubona tike yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112248/apr-fc-iragaruka-nindege-yayo-bwite-nyuma-yaho-inzozi-zo-kujya-mu-matsinda-zirangiriye-mur-112248.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)