APR FC itsinze Bugesera FC, As Kigali biyisab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert byafashije APR FC kwikura imbere ya Bugesera FC mu mukino w'umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR  FC yakinaga umukino wayo wa gatanu wa Shampiyona dore ko ubu ifite n'ibirarane bigera kuri  3.

APR FC yari yakoresheje Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Prince Buregeya, RuRwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves.


Mugunga Yves ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23 ku mupira muremure wari utewe na Ruboneka Bosco awuha Mugisha Gilbert ashose mu izamu umuzamu awukuramo, usanga Mugunga Yves ahita atereka mu izamu. Bidatinze, Bugesera FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Ishimwe Elie ku makosa y'umuzamu wa APR FC.

Bugesera FC yabanje mu kibuga Nsabimana Jean de Dieu, Ekele Samuel David, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Muhinda Bryan, Kato Samuel Nemeyimana, Chukwuma Odili Baransananikiye Jackson, Niyongira Danny, Hakizimana Zuberi na Sadick Sulley.


Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri cya APR FC 

Igice cya mbere cyenda kurangira Mugisha Gilbert yaje gutsinda igitego cya kabiri, amakipe yombi ajya Kuruhuka APR FC iyoboye. Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye kuko nta kipe n'imwe yarebye mu izamu. APR FC ubu iri ku mwanya wa 3 n'amanota 13 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n'amanota 8.

Indi mikino yabaye, As Kigali yanganyije na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe. Etincelles FC niyo yabanje igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu, mu gihe As Kigali yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102 kuko umusifuzi yari yongereyo iminota 10. 

Nyuma y'umukino habaye imvururu aho abafana banze gusohoka mu kibuga, bavuga ko abasifuzi babibye bagomba kubonana nabo.


Police yagiye mu kibuga ishaka uko yacyura abasifuzi.


Abafana ba Etincelles bimukiye mu marembo ya Sitade bashaka abasifuzi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112492/apr-fc-itsinze-bugesera-fc-as-kigali-biyisaba-iminota-102-112492.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)