APR FC yageze muri Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Oujda muri Maroc, ni nyuma y'urugendo rurerure aho iyi kipe yagiye n'indege yihariye (Private Jet), kubera igihugu cya Maroc cyahagaritse ingendo z'indege.

Iyi kipe ya APR FC yahagurutse idafite myugariro wayo Karera Hassan uri kubarizwa hanze y'u Rwanda kugeza ubu, ndetse na Mugisha Bonheur umaze iminsi ufite imvune.

Iyi kipe yahagurukanye kandi na kapiteni wayo tuyisenge Jacques nawe umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy'imvune, ndetse na Byiringiro Lague bivugwa ko yari afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ariko bukaba bwarimuwe kubera iyi mikino.

APR FC yari yanganyije na RS Berkane ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, irakina umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru guhera i Saa mbili z'ijoro, itsinda ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

APR FC ubwo yageraga muri Maroc
APR FC ubwo yageraga muri Maroc




source : https://ift.tt/3omFKej
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)