AS Kigali yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jimmy Mulisa ni we wahawe inshingano z'umutoza mushya wa AS Kigali usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanywe.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo guseserera umutoza Eric Nshimiyimana n'umwungiriza we, Mutarambirwa Djabir.

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice akaba yarabwiye ISIMBI ko bazize umusaruro mubi, uyu munsi ku Cyumweru ko ari bwo bari butangaze umutoza mushya.

Abakinnyi baraye babwiwe ko uyu munsi saa 10:00' bafitanye inama n'ubuyobozi bwa AS Kigali aho baribwerekerwe umutoza mushya.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama yabanjirijwe n'iyo ubuyobozi bwa AS Kigali bwagiranye Jimmy Mulisa ari na we wahise afata iyi fata iyi kipe, nyuma bajya harakurikiraho inama y'abakinnyi berekwa umutoza mushya.

Si ubwa Jimmy Mulisa aje muri AS Kigali kuko Muri Nyakanga 2021 yagizwe umutoza wungirije w'iyi kipe yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Mu ntangiriro y'uku kwezi k'Ukuboza, Jimmy Mulisa yaje gusesera kuri iyi mirimo ariko ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwabwiye ISIMBI ko ari uguhindura imikorere aho agiye kujya ashaka abana bajya mu irerero ry'iyi kipe.

Jimmy Mulisa uheruka gusezera ku mwanya wo kungiriza muri AS Kigali, ni we ugiye kugirwa umutoza mukuru w'iyi kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/as-kigali-yabonye-umutoza-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)