As Kigali yabonye umutoza mushya usimbura Eri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jimmy Mulisa wakinanye na Eric Nshimiyimana mu ikipe ya APR FC na Amavubi ya 2004, niwe wahawe imirimo yo gutoza As Kigali n'ubwo yari amaze iminsi micye ayivuyemo.

Ku mugoroba washize nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe, As Kigali yafashe umwanzuro wo kwirukana Eric Nshimiyimana ndetse n'umwungiriza we, Mutarambirwa Djabil.


Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n'umuyobozi wa As Kigali, Shema Fabrice yadutangarije ko n'ubusanzwe Jimmy Mulisa yari umutoza wabo, bivuze ko agomba gukomezanya ikipe. yagize ati" Jimmy Mulisa yari asanzwe aba muri As Kigali, ejobundi yavuyemo nk'umutoza ariko hari izindi nshingano yari afite mu ikipe."


Jimmy Mulisa yabaye no mu Mavubi

Kubijyanye no kuba umutoza mukuru, umuyobozi yadutangarije ko Jimmy Mulisa yabemereye gutoza imikino bafite vuba aha. Ati" ni umwanzuro w'agateganyo twafashe, kuko tugomba gukomeza shampiyona, dukeneye umutoza, niyo mpamvu Jimmy Mulisa yabaye agizwe umutoza mukuru w'agateganyo."

'Ntabwo turafata igihe azamara mu ikipe kuko tuzashaka umutoza, ariko yemeye kuba adutoza muri iyi mikino iri imbere hanyuma ibiganiro bindi tukazabijyamo ari mu kazi'.


Jimmy Mulisa ari kuganira na Eric Nshimiyimana wirukanwe

Muri Nyakanga 2021, Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa As Kigali ubwo biteguraga imikino ya CAF Confederation, kuko Mutarambirwa Djabil nta byangombwa CAF ishaka yari afite. Mu ntangiriro z'uku kwezi, uyu mutoza yaje gusezera muri iyi kipe ariko akomezanya inshingano zo gushaka impano z'abana bakiri bato bashobora kuzakinira iyi kipe y'umujyi wa Kigali.

Si As Kigali Jimmy Mulisa agiye gutoza nk'umutoza mukuru, kuko yanatoje ikipe ya APR FC na Sunrise FC ubu ikina ikiciro cya kabiri.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112735/as-kigali-yabonye-umutoza-mushya-usimbura-eric-nshimiyimana-112735.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)