Ubuyobozi bwa AS Kigali buvuga ko bunyuzwe n'umusaruro umutoza w'iyi kipe, Eric Nshimiyimana arimo gutanga bityo ko ibivugwa byo gutandukana na we ari ibihuha.
AS Kigali ni ikipe yatangiye shampiyoma ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe bitewe n'uburyo yiyubatse.
Kugeza ubu ku munsi wa 6 wa shampiyona umwaka w'imikino 2021-22 AS Kigali imaze kunganya imikino 2 (Marines na Police FC).
Kunganya iyi mikino byahise bishyira igitutu kuri Eric Nshimiyimana nubwo ayoboye urutonde rwa shampiyoma n'amanota 14 ariko hari na APR FC ifite amanota 9 n'ibirane 3, ibitsinze yahita iba iya mbere.
Benshi bavuze ko uyu mutoza ari we udashoboye ndetse ko nakomezanya n'iyi kipe nta gikombe izatwara, bivugwa ko n'ubuyobozi bwa AS Kigali burimo gushaka uko bwamusimbuza.
Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, yabwiye ISIMBI ko ayo ari amagambo kuko muri shampiyoma habamo gutsinda no gutsindwa kandi bari babyiteze ku buryo ku munsi wa 6 wa shampiyona batavuga ngo igikombe cyagiye bahite basezerera umutoza.
Ati "Ayo ni amagambo y'abantu n'abafana muri rusange, ariko umutoza arashoboye kandi yarabigaragaje mu mwaka ushize w'imikino kuko ibyo yakoze byari byiza kandi n'ubu arakomeje, ntushobora kuvuga ngo uzatsinda imikino yose, ntiwavuga ngo ntuzatsindwa cyangwa ntuzanganya, inzira y'igikombe rero ni uko ugomba gutsinda imikino hafi ya yose uko ubishoboye."
Yakomeje avuga ko shampiyoma ikomeye buri kipe yiteguye uko ishoboye, n'aho kwirukana umutoza byo ngo ni igihuha.
Ati "Ntabwo ku mikino 5 wavuga ko igikombe ukibuze kuko hari ikipe mwanganyije, nta kipe yoroshye muri shampiyoma y'u Rwanda, amakipe yose arakomeye , ni ibintu tugomba kwitegura tukaba tuzi ko tugomba guhatana n'abandi kandi bakaba bakomeye, ibyo byo kwirukana umutoza, ntabihari, nta n'ikibazo tunafite kugeza ubu, ibyo ni ibihuha."
Eric Nshimiyimana yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyoma y'umwaka ushize aho igikombe cyegukanywe na APR FC banganya amanota ariko ikipe y'ingabo z'igihugu ibarusha ibitego izigamye.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-eric-nshimiyimana