'Abuzukuru ba shitani', 'abo byababaje',…Bite by'udutsiko tw'ubujura tumaze gufata intera? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amazina bigoye kumenya inkomoko yayo ndetse uretse kuba ari abaturage bo mu gace ayo matsinda akoreramo, usanga akenshi ubuyobozi budakunze kwemeranya na yo.

Nk'abitwa abuzukuru ba shitani, ni agatsiko kagizwe n'urubyiruko kuva ku myaka y'ubugimbi kugeza ku bafite muri 30, bahuriye ku gukora ibikorwa by'ubujura ariko bukomatanyije n'ubugizi bwa nabi.

Aba bazwi mu Karere ka Rubavu ariko by'umwihariko mu Murenge wa Rubavu, Gisenyi ndetse n'Umurenge wa Rugerero.

Bitwaza intwaro gakondo zirimo imipanga, ibyuma n'inzembe bagatangira abaturage mu nzira bakabakubita, bakabakomeretsa, bakabambura utwabo.

Mu minsi yashize byanavugwaga ko ubu bamaze no gucirira imbwa zo kubafasha mu kazi.

Aba ntibibasaba kwitwikira ijoro gusa ahubwo no ku manywa y'ihangu basigaye batera abantu mu ngo zabo bakabambura.

Mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2021, nibwo humvikanye inkuru y'umuryango wa Nahimana Jean Marie Vianney na Nyiraneza Mariette batewe n'aka gatsiko kari kitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro.

Iyo Nyiraneza abara inkuru y'ibyababayeho muri iryo joro, agira ati 'Baje bafite umuhoro, aravuga ati 'ese munshakaho iki' [umugabo we] ni bwo nahise ntabaza, bahita bankubita umuhoro wa hano [mu mutwe]. Nahise ngwa hasi ndambaraye mera nk'umuntu upfuye kuko hashize iminota nk'ibiri nkiri hasi.'

Yakomeje agira ati 'Mu kuvayo [hasi] naje gusanga barimo kumutemagura [umugabo we] bakirukankana hariya munsi y'ipapayi, bagatema, ku buryo bamwicaje ku ibaraza ashaka uko yinjira mu nzu, baramukurura bamutemera aho…'

Aka gatsiko k'abiyita abuzukuru ba shitani katangiye kumvikana mu myaka ya 2018 gakomeje kuyogoza abaturage.

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku wa 21 Ukuboza 2021 yarashe uwari Umuyobozi w'iri tsinda [wiyitaga DPC].

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abapolisi bari ku burinzi bahuye n'itsinda ry'abagabo batatu bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba.

Ati 'Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barasa hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamo umwe witwa Niyonsenga Iradukunda wari wikoreye televiziyo.'

Abaturage bo mu Murenge wa Rubavu bashimiye Polisi banayisaba ko yakomeza guhiga abandi basigaye mu bakora urugomo.

Uwitwa Nsekuye Valens yabwiye IGIHE ko agatsiko k'abuzukuru ba shitani kabazengereje bityo kuba umukuru wabo arashwe n'abandi bashakishwa.

Ati 'Abuzukuru ba shitani baratuzengereje kugeza aho basigaye basanga abantu mu rugo bakabatema cyangwa bakabazirika bagasahura ibiri mu nzu. Tugize Imana bose bafatwa kuko uyu barashe ni we wari umuyobozi wabo.'

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko hari itsinda ry'abajura rikora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi muri Rubavu.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Nta n'umwe ubizi ko bitwa abuzukuru ba shitani, na bo ubwabo iyo tubafashe usanga batabizi ko ari abuzukuru ba shitani. Ayo mazina nitwe abaturage tuyabita.'

Yakomeje agira ati 'Iyo tubafashe usanga ari abana bacitse ababyeyi babo, ugasanga ni umwana wataye ishuri bimwe bisanzwe, rero kubaha amazina nibwo ikibazo gikomera.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko kurandura ikibazo cy'ubujura bukorwa n'udutsiko tw'abantu bishoboka kandi muri Rubavu benda kubona umuti urambye

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko inyito abantu bashobora kwiha bagamije ubugizi bwa nabi cyangwa ubwambuzi ubwo ari bwo bwose zitazatuma polisi ibihanganira.

Ati 'Uko wakwiyita uko ari ko kose, nta cyakwemerera guhungabanya umutekano, nta cyakwemerera kurenga ku mategeko kandi nta nubwo polisi yakureka kubera uko witwa. Abantu bakwiye kuva mu byaha rwose uko waba ungana kose.'

-Aba-marines ba Nyabugogo bajujubije abantu

Mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko, Nyabugogo, hari abana bato bazwi nk'aba-marines, bashikuza abantu telefoni n'amasakoshi bakabitwara.

Muri rusange aba-marines, batunzwe no kwiba ndetse n'urundi rugomo, bakavuga ko binjiye muri ubu buzima bitewe n'ibibazo bitandukanye bahuye na byo, cyane cyane ibishingiye ku miryango yabo.

Aba bana bamara gushikuza umuntu telefone cyangwa ikindi kintu bagahita biruka bakamanuka hasi mu kiraro cya Nyabugogo cyangwa ahandi muri za ruhurura, ku buryo kubabona biba ari ingorabahizi.

Ni ukuvuga ko uwambuwe ahitamo gutaha amara masa kuko ari n'inzego zishinzwe umutekano zitabasha gukurikira abo bana aho baba bahungiye.

Abaturage bakorera n'abagenda muri ibi bice bya Nyabugogo basaba Leta gushakira umuti iki kibazo.

Umwe mu baganiriye na IGIHE mu Ukwakira 2021, yagize ati 'Iyo ageze aho yirukankana abantu akabashikuza ibyabo, birumvikana ko aba yarangiritse kandi ari umwana w'igihugu nk'abandi.'

Uyu muturage avuga 'ari inshingano za Leta gushaka uko ifasha abana benshi batagira imiryango cyangwa baba bayifite ariko iri mu bibazo bitoroshye.'

Mu Mujyi wa Kigali kandi by'umwihariko mu duce twa Biryogo, Nyamirambo, Nyakabanda na Kimisagara hari insoresore z'abajura ziyise 'abo byababaje', zishikuza abaturage telefoni cyane cyane iyo bigeze mu masaha y'umugoroba.

Umuti w'ikibazo waba uwuhe?

Ntabwo ari i Rubavu cyangwa mu Mujyi wa Kigali gusa kuko ibikorwa by'ubujura bikorwa n'abantu bihurije hamwe mu dutsiko byagiye bivugwa hirya no hino muri za Gicumbi, Musanze, Huye, Rwamagana n'ahandi hirya no hino mu gihugu.

Ku ruhande rw'abayobozi b'inzego z'ibanze, bavuga ko icyihutirwa ari ugukora ubukangurambaga n'imikwabu igamije gusubiza abana mu mashuri aho abakuze bakaba bafatwa bakajyanwa mu bigo bishinzwe igororamuco cyangwa bagashyikirizwa ubutabera.

Nko mu Karere ka Rubavu, mu minsi ishize hakozwe umukwabu, abarenga 47 basubizwa mu mashuri mu gihe abandi barenga 20 bafashwe bajyanwa mu bigo bishinzwe kubagorora.

Meya Kambogo ati 'Twahise dufata umwanzuro wo kugenda dufata abantu bose bazwiho guteza umutekano muke, ba bandi ba ruharwa twasabye ko amategeko yakubahirizwa tugakorana n'ibigo bishinzwe igororamuco, bakajyanwa kugororwa.'

Ku ruhande rw'aba ba-marines, Polisi y'Igihugu ivuga ko ikibazo cyabo giteye inkeke ariko ku bufatanye n'inzego zirimo Umujyi wa Kigali hari ingamba zikomeje gufatwa.

CP Kabera ati 'Icya mbere ni uko twemera ko icyo kibazo cy'abana bashikuza gihari, tumaze iminsi tugikurikirana aho ibikorwa bibaye tukabimenya, tukabikurikirana, tugashyira abapolisi ku burinzi ariko tugasaba abo bikorerwa cyangwa abahohoterwa ko bahita babibwira abapolisi kuko baba bahari.'

'Icya kabiri ni uko dukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti urambye ariko icyo twavuga ni uko nta muntu wakwamburwa ngo tuvuge ngo polisi ntabwo ibyitayeho. Iyo tumenye ahari ikibazo turagikurikirana. Wakwamburwa n'umwana cyangwa umukuru, byose ni ukwamburwa cyangwa kuvutswa uburenganzira.'

Ingingo ya 168 mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ubihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu ariko itarenze irindwi.

Ni mu gihe ariko ingingo ya 166 ivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 2Frw.

Umucamanza ashobora no gutegeka ko akora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri, iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko inyito abantu bashobora kwiha bagamije ubugizi bwa nabi cyangwa ubwambuzi ubwo ari bwo bwose zitazatuma polisi ibihanganira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abuzukuru-ba-shitani-abo-byababaje-bite-by-udutsiko-tw-ubujura-tumaze-gufata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)