Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n'ababyeyi be rwo gutaburura umurambo we kugira ngo bamutware kuri moto bwa nyuma mu rwego rwo kumusezera nk'uko bikwiye'
Iri tsinda ry'inshuti z'uyu mugabo, zacukuye umurambo we kugirango wimutware kuri moto "bwa nyuma" kuko ngo yabikundaga akiri muzima.
Amakuru avuga ko abagabo bagera kuri barindwi aribo bazengurutse iyi moto,ubwo umurambo washyirwaga ku ntebe y'abagenzi.
Abagabo bagaragaye bishimye kandi bazunguza amaboko ubwo uyu murambo wari uryamye ku mugongo wa shoferi.
Undi mugabo yagaragaye ahobeye uyu murambo, mbere y'uko moto itangira.
Iri tsinda ry'abagabo rivuga ko bifuzaga guha icyubahiro inshuti yabo no kumusezera "nk'uko bikwiye" ndetse bananywereye ibinyobwa bisindisha ku isanduku, nk'uko ikinyamakuru La Republica kibitangaza.