Bamporiki yashimye Mutesi Jolly na Umunyana Shanitah bahesheje ishema u Rwanda muri Miss East Africa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye uburyo aba bakobwa bitwaye muri iri rushanwa mpuzamahanga, ashimira Jolly Mutesi uri mu bariteguye ndetse na Umunyana Shanitah wegukanye iri Kamba ahigitse bagenzi be 16.

Ati 'Mwari w'u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe Ikamba rya Nyampinga w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema. Nshimiye kandi Jolly Mutesi n'itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme. Miss East Africa 2021.'

Ibi Bamporiki abihuriraho n'abandi bantu batandukanye barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wavuze ko kuba kw'iri rushanwa by'umwihariko ari insinzi kuri Mutesi Jolly.

Francine Uwera Havugimana wabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2017 na 2018, nawe yashimye aba bakobwa ku bw'umuhate bagize.

Ati 'Ndagushimiye Jolly Mutesi n'imvune, icyuya wabize utegura iri rushanwa, hiyongereyeho ko ikamba ritahanye umukobwa wacu Umunyana Shanitah i Rwanda. Noheli nziza turabishimiye.'

Ibirori byo gutanga Ikamba rya Miss East Africa ku nshuro ya mbere byabereye mu nyubako yitwa Mlimani muri Tanzania.

Miss Umunyana yambitswe Ikamba mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura ibihumbi 44$, arenga miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka, azajya ahabwa umushahara wa 1500$, arenga miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

Umunyana Shanitah w'imyaka 22 yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018 na Miss supranational Rwanda 2019.

Bamporiki yashimye Mutesi Jolly na Umunyana Shanitah bahesheje ishema u Rwanda muri Miss East Africa

Mwari w'u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe ikamba rya Nyampinga w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema.Nshimiye kandi @JollyMutesi n'itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme. #misseastafrica2021 pic.twitter.com/2LcEwzCa9C

â€" Bamporiki Edouard (@Bamporikie) December 25, 2021

Thank you @JollyMutesi. This is your personal success as well. Congratulations and Merry Christmas !

â€" Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 25, 2021

@JollyMutesi⁩ congratulations imvune,icyuya wabize utegura iri rushanwa ,hiyongereyeho ko ikamba ritahana umukobwa wacu #shanitah rigataha I Rwanda .Noheli nziza turabishimiye #MissEastAfrica pic.twitter.com/pObeFyDEcb

â€" francine Havugimana (@francinehavgma1) December 25, 2021

Breaking News: Miss Umunyana Shanita niwe utorewe kuba Miss East Africa! Ubuhanuzi bwa Rugagi mu 2018 burasohoye!.. @kagire i told you uncle pic.twitter.com/ttxnNZGIIX

â€" Christian SHEMA (@Chrishema) December 25, 2021

Ibi bintu Rugagi yigeze kubihanura Nyamara!! Congratulations kuri Umunyana Shanitah #misseastafrica2021 pic.twitter.com/UNkVzXZBKj

â€" Samuel B. Baker, PI (@BakerReports) December 25, 2021




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yashimye-mutesi-jolly-na-umunyana-shanitah-bahesheje-ishema-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)