Akenshi ngo usanga urubyiruko rufite ubumuga ruturuka mu miryango ikennye, rudakunze kugira amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bigaterwa n'uko bahezwa inyuma ku buryo batamenya aho bashobora kujya kubariza ibibazo bijyanye n'ubuzima bwabo.
-
- Abafite ubumuga bukomatanyije akenshi ngo ni bo bakunze guhura n'ibibazo byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha abandi
Zimwe mu mpamvu zituma bakunze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo ni uko bakunze guhezwa, ntibitabweho, ntibanaganirizwe, bityo bigatuma bahura n'ibibazo byinshi, ahubwo nyuma y'uko bahura n'ibibazo, bakaba aribwo batangira kwegerwa no kuganirizwa.
Umwe muri urwo rubyiruko wo mu muryango Hope Iwacu Initiative, avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari munsi y'imyaka 18.
Ati “Nanjye ndi umwe mu bagezweho n'izo ngaruka, usanga abantu batwegera ibibazo byamaze kuba, ntabwo navuga ko hatabaho ubukangurambaga, ariko ntabwo bugera hose kandi ntabwo butugereraho igihe nk'urubyiruko. Abafite ubumuga bo mu miryango ikennye bitabweho. Njye nagize ikibazo cyo guhohoterwa mfatwa ku ngufu, munsi y'imyaka 18, hano ndavuga no ku babyeyi, kuko usanga n'amakimbirane aba mu miryango agira ingaruka no ku rubyiruko, urubyiruko ruba rufite umutima udatuje iyo mu ngo harimo intonganya”.
-
- Yamfashije avuga ko bakunze guhura n'amagambo y'urucantege ku buryo iyo bahuye n'ubashyka bimworohera kuba yabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina
Daphrosa Yamfashije ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije, avuga ko bakunze guhura n'ibibazo by'uko abantu babafata bakabavugiraho amagambo yo kubapfobya bityo bagakurizamo kwiheba ku buryo iyo bahuye n'ibishuko badashobora kumenya uko babyitwaramo kubera ko nta bumenyi baba bafite ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
Ati “Uratambuka ukumva bavuga ngo uriya se azabyara, azabona umugabo, iyo wumvise bavuga gutyo ukabona umuntu aje akubwira ngo aragukunda, wenda aranakubeshya, uravuga uti aya ni amahirwe ngize, kandi wenda arashaka kugufatirana. Icyo kibazo ni cyo gituma akenshi abantu bafite ubumuga bw'ubugufi bukabije nkanjye ubwanjye cyangwa n'abandi bagwa muri ibyo bishuko bagaterwa inda zitateganyijwe cyangwa se yisanze mu bindi bibazo”.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona ubumenyi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, Ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye n'indi miryango, batangije gahunda yitwa ‘Make Way Programme' izafasha urubyiruko by'umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije nka kimwe mu byiciro bikunda guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Jean Damascene Nsengiyumva, avuga ko iyi gahunda izafasha urubyiruko rufite ubumuga mu buryo bwose bwo kwibona mu buzima bw'imyororokere.
-
- Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko gahunda ya Make Way izafasha urubyiruko rufite ubumuga kurushaho kumenya ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Ati “Urebye abantu bafite ubumuga cyane cyane urubyiruko, nta makuru bari bafite ahagije ku buzima bw'imyororokere, ‘Make Way' rero iraza kubafasha kugira ngo bibone, babone amakuru ahagije, hanyuma na bo bagire uruhare kugira ngo ubuzima bwabo cyane cyane bujyanye n'imyororokere, bugerweho mu buryo bw'amategeko, ariko no mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi.”
‘Make Way' ngo ni gahunda izafasha urubyiruko rufite ubumuga kubona amakuru bakanahabwa umwanya wo kubigiramo uruhare, ariko kandi ngo izanahindura imyumvire ya ba bandi bafite imyumvire irebana n'uko umuntu ufite ubumuga ibjyanye n'ubuzima bw'imyororokere bitamureba, cyangwa se ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina atari uburenganzira bwe.
-
- N'ubwo hari ibigikenewe, barashimira Leta y'u Rwanda kubera intambwe imaze guterwa mu kwita ku bafite ubumuga
source : https://ift.tt/3rr6pbP