Ben Kayiranga yatangije irushanwa rikomeye mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi asanzwe akora ibijyanye n'amashanyarazi mu Bufaransa. Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, habaye umuhango wo gutangiza iri rushanwa wabereye mu nyubako y'imyidagaduro yitwa Paris La Défense Arena.

Iyi nyubako ni yo ya mbere mu Bufaransa yakira ibikorwa bikomeye. Mu mpera z'uyu mwaka izaberamo igitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare Celine Dion, Vitaa&Slimane n'abandi.

Iyi nyubako ni yo yakiriye iri rushanwa kuva ritangiye, ndetse ni na ho rizasorezwa. Abahatanye basabwa gukora ibikorwa birimo gukangurira abantu, abakoresha ibinyabiziga, abakozi, abanyeshuri n'abandi kurengera ibidukikije akaba ari na yo ntego y'iri rushanwa.

Rihuje ibigo by'amashuri, urubyiruko, sosiyete zitandukanye, kompanyi n'abandi bifashisha umuriro mu buzima bwa buri munsi. Akanama Nkemurampaka kazahitamo muri aba bose baryitabira uwakoresheje ingufu z'amashanyarazi nke arengera ibudukijije.

Ben Kayiranga avuga ko ari mu bitegura iri rushanwa aho ahagarariye ishuri akoraho ryitwa Lycée Blaise Pascal d'Orsay naryo rihatanye muri iri rushanwa.

Ni irushanwa avuga ko rizamara umwaka. Ati 'Tugomba gutangira kugabanya ingufu z'amashanyarazi dukoresha. Ibikoresho bitandukanye turateganya kubigira 'automatique' ku buryo bizajya bikoresha umuriro mucye, rimwe na rimwe bikizimya.'

Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cyose yari amaze afatanya umuziki n'imirimo yo gukora mu mashanyarazi atari azi ko igihe kimwe kizagera byombi bikamubyarira inyungu.

Avuga ko ubu yasobanukiwe neza guha umwanya impano ye. Uyu muhanzi yavuze ko mu kiganiro cyabaye ku mugoroba w'uyu wa kabiri yari yatumiwe gusobanura birambuye ibikorwa akorera mu mashuri ya Leta yo muri iki gihugu.

Avuga ko ari ibintu byamukomeza ku mutima, akavuga ko Imana yaciye inzira n'ubwo yari amaze igihe yiyumvisha ko yibagiranye mu muziki. Ati 'Akazi nkora uyu munsi ntabwo ntigeze nibwira ko nako gashobora kunzamura kuri iyi ntera ya 'Salle' ya mbere nini mu Bufaransa yitwa Paris Défense Arena yakira abantu ibihumbi 40.'

Akomeza ati 'Natumiwe gusobanura ibikorwa nkorera mu mashuri ya Leta aho nkorera nk'umutekinisiye nkigisha n'abanyeshuri uburyo bashobora gukoresha umuriro muke aho bigira n'aho batuye bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho bita 'Domotique' mu rwego rwo kuganya gucana amatara ahantu hose hadakenewe.'

Ben Kayiranga washinze kompanyi ye mu Rwanda yise 'One Control', yatubwiye ko agiye gutangira gutanga amahugurwa ku batekinisiye bashyira umuriro w'amashyanyarazi mu mazu asanzwe cyangwa yakiri abantu banyuranye.

Aya mahugurwa azajya abera mu Rwanda. Ati 'Nzajya nza mu bihe bitandukanye mpugure abatekinisiye hanyuma nsubire mu Bufaransa nabo basubire mu kazi. Nzajya nzana ibyuma nzifashisha.'

Ben Kayiranga aritegura kugaruka mu Rwanda tariki 16 Ukuboza 2021, ndetse avuga ko kimwe mu bizaba bimuzanye mu Rwanda harimo indirimbo azakora ku rugendo rw'ubuzima bwe.


Irushanwa ryiswe 'Championnat de France des économies d'énergie (CUBE)' rigiye kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

Ben Kayiranga yavuze ko iri rushanwa rigiye kumara umwaka ribera mu nyubako yitwa Paris La Défense Arena yakira abantu barenga ibihumbi 40

Ben uzwi mu ndirimbo zirimo 'Freedom' avuga ko yishimiye gufatanya na bagenzi be kurengera ibidukikije

Ben Kayiranga yatanze ikiganiro ku bijyanye n'uko bakoresha neza ingufu z'amashanyarazi mu buryo butangiza ibidukikije



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112350/ben-kayiranga-yatangije-irushanwa-rikomeye-mu-bufaransa-112350.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)