Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime ya Bamenya yatomagije umukunzi we, Lionel Sentore umuhanzi bitegura gukora ubukwe muri Mutarama 2022.
Bijoux na Lionel biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki ya 8 Mutarama 2022, ni mu gihe muri Kanama 2021 nibwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n'uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w'u Burayi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yatakagije uyu musore bagiye kuzibanira ubuziraherezo, aho yavuze ko amukundira byinshi bityo ko atazigera amureka.
Ati 'Uri impamvu izuba rirabagirana cyane, urukundo rwawe rutuma mera nkuri mu bicu. Ndagukunda cyane (â¦) Reka mfate aya mahirwe uyu munsi nkubwire ko uri mu mutima wanjye ubuziraherezo kandi niko bizahora. Watumye mera nk'uvutse bushya, ku bw'ibyo nzahora mbigushimira.'
'Utuma nseka, ibi birahagije. Nkunda ntuzansige, reka tuzabane ubuziraherezo. Nkunda iyo unsekeye, nkunda iyo umbwiye amagambo aryoshye atuma amutima wanjye utera vuba vuba, nkunda iyo undakaje n'uburyo uza kunsaba imbabazi. Nkunda uburyo ukora ibintu by'ubugoryi bituma nseka, nkunda iyo unsetsa n'iyo utumye ndira, ndagukunda cyane sinzigera ngira undi nkunda kuri uru rwego.'
Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n'umukunzi we nyuma y'uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.
Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y'uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yatomagije-umuhanzi-bitegura-kurushinga