Bishop Desmond Tutu wafashije mu gusoza apartheid akanahabwa Igihembo cya Nobel yatabarutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musenyeri mukuru Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel akanafasha gusoza ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu bwa apartheid muri Afurika y'epfo, yapfuye ku myaka 90.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko urupfu rw'uyu mugabo wabaye intwari ari"ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw'igihugu cyacu ku gisekuru cy'Abanya-Afurika y'epfo b'indashyikirwa baturaze Afurika y'epfo ibohoye".

Yavuze ko Arkiyepiskopi Tutu yafashije mu gutanga umurage wa "Afurika y'Epfo ibohowe".

Tutu yari umwe mu bantu bazwi cyane mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Kimwe n'umunyabigwi mu b bagize uruhare rwo kurwanya irondaruhu rya apartheid,Nelson Mandela, Tutu nawe yari umwe mu bakomeye bagize uruhare mu guhagarika politiki y'ivanguraruhu ryashyizweho na guverinoma y'abazungu yarwanyaga abirabura muri Afurika yepfo kuva 1948 kugeza 1991.

Yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1984 kubera uruhare yagize mu rugamba rwo gukuraho gahunda ya apartheid.

Urupfu rwa Tutu ruje nyuma y'ibyumweru bike nyuma y'urupfu rwa perezida wa nyuma wa Afurika y'Epfo mu gihe cya Apartheid, FW de Clerk, wapfuye afite imyaka 85.

Perezida Ramaphosa yavuze ko Tutu yari "umuyobozi w'icyamamare mu by'umwuka, uharanira kurwanya ivanguraruhu kandi uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi".

Yasobanuye ko "yakundaga igihugu bitagereranywa; umuyobozi w'amahame no gukunda gutsinda,watanze ibisobanuro byimbitse bya Bibiliya ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

Umugabo ufite ubwenge budasanzwe, ubunyangamugayo no kudatsindwa mu kurwanya imbaraga za apartheid, na we yari afitiye ubwuzu n'impuhwe ababazwaga n'ikandamizwa,akarengane n'urugomo byakorwaga muri apartheid..."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/bishop-desmond-tutu-wafashije-mu-gusoza-apartheid-akanahabwa-igihembo-cya-nobel

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)