Bitewe n'impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021 nibwo uwari umutoza wa Etincelles FC Sosthene Lumumba yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw'iyi kipe ayimenyesha ko asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho amezi abiri ariko akaba yari amaze gutoza imikino 5 ya shampiyona.

Nk'uko umunyabanga w'ikipe ya Etincelles Kabanda Innocent yabitwemereye ku murongo wa telefone yavuze ko koko uyu mutoza yabahaye ibaruwa y'ubwegure bwe.

Kabanda Innocent yagize ati 'Nibyo umutoza Lumumba yamaze kutugezaho ibaruwa isezera, ubu yamaze kuyigeza ku biro byacu'.

Muri iyo baruwa umutoza wa Etincelles yandikiye ubuyobozi ngo yatangaje ko yeguye ku bushake bwe nk'uko uyu munyamabanga yabidutangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru RUSHYASHYA.

Kugeza ubu uyu mutoza avuye muri iyi kipe hamaze gukinwa imikino 5 aho nta mukino n'umwe batsinze ndetse bakaba baranganyije umukino umwe mu gihe batsinzwe indi 4 isigaye, bivuze ko iyi kipe iri ku mwanya wa 16 n'inota 1 mu mikino itandatu imaze gukina.

Sosthene Lumumba avuye muri Etincelles FC yitegura gukina umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona aho bazakina na Gorilla FC kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021 ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri sitade ya Kigali.

Uyu mukino ukaba uzatozwa n'umutoza wari umwungirije uzwi nka Bizumuremyi Radjabu.

The post Bitewe n'impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bitewe-nimpamvu-ze-bwite-lumumba-sosthene-watozaga-ikipe-ya-etincelles-fc-yeguye-kuri-uyu-mwanya-habura-amasaha-48-ngo-akine-na-gorilla-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitewe-nimpamvu-ze-bwite-lumumba-sosthene-watozaga-ikipe-ya-etincelles-fc-yeguye-kuri-uyu-mwanya-habura-amasaha-48-ngo-akine-na-gorilla-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)