- Mayor Uwanyirigira Marie Chantal aha mudasobwa umwe mu bazigenewe
Ni mudasobwa zatanzwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, muri gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yo kubaka ubushobozi bw'inzego z'ibanze, hatezwa imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.
Ni umuhango wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, wavuze ko guhabwa izo mudasobwa bituruka ku nshingano zabo zamaze kwiyongera, ariyo mpamvu Leta ikomeje kubagenera icyabafasha mu kazi.
Yagize ati 'Inshingano basigaye bafite ni nyinshi, zirimo kurangiza imanza, kugaruza umutungo wa Leta, serivisi abaturage basabira ku Irembo, sisiteme zose bakoresha zirimo izijyanye n'ubudehe n'ibindi, byose bisaba kuba bafite mudasobwa, aho bageze hose bakaba batanga serivisiku baturage. Bigiye gukemura ibibazo binyuranye bahuraga nabyo mu kazi, kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze kandi yihuse.
- Mudasobwa zigenewe ba Gitifu b'utugari
Abenshi muri abo Banyamabanga Nshingwabokorwa b'utugari baganiriye na Kigali Today, bavuze ko iyo nkunga batewe ya mudasobwa ije kuba igisubizo ku bibazo by'imitangire ya serivisi inoze.
Umwe muri bo ati 'Byari ibibazo bingoye cyane kuzuza inshingano zanjye nta computer, ako nari naguze karapfuye. Ubu akazi kagiye kurushaho kugenda neza dutange ku baturage serivisi inoze kandi ku gihe'.
Abo bayobozi bahawe ibyo bikoresho basabwe kurushaho gukorana umurava, barushaho gutanga umusaruro, nk'uko babibwiwe na Mayor Uwanyirigira Marie Chantal.
- Abayobozi b'ibigo by'amashuri na bo bishimiye guhabwa mudasobwa
Ati 'Murusheho gukorana umurava mugaragaze umusaruro, mutanga serivisi inoze kugira ngo n'ubuyobozi bukuru bwabageneye iyo nkunga, bubone ko hari impinduka mu miyoborere no mu mitangire ya serivisi'.
Uretse izo mudasobwa 69 zahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari, Minisiteri y'Ubuzima nayo yageneye ako Karere ka Burera inkunga y'ibikoresho by'ikoranabuhanga bigizwe na Mudasobwa 201, flash Disk 150, projectors 128 na telefone zigezweho (Smart Phones) 25, ku bayobozi b'ibigo by'amashuri bibarizwa mu Karere ka Burera.
Abo bayobozi b'ibigo by'amashuri bahawe ibyo bikoresho, basabwe kubifata neza, kuzamura ireme ry'uburezi no kurushaho kunoza umurimo, bafatanya n'izindi nzego mu gukemura ikibazo cy'abana basiba n'abata ishuri.
- Ibigo by'amashuri byagenewe ibikoresho binyuranye