Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n'umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu by'umutekano akaba na perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.
Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, ni nyuma y'uko bwagombaga kuba ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ariko buhurirana n'umukino ukomeye APR FC yari ifitanye na RS Berkane muri Maroc ku Cyumweru wa CAF Confederation Cup.
Byabaye ngombwa ko uyu rutahizamu abanza gukina uyu mukino yanatsinzemo igitego ariko birangira basezerewe kuko RS Berkane yatsinze ibitego 2.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ukaba wabereye kuri Luxury Garden, Norvege.
Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n'abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.
Yari yambariwe kandi n'abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.
Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, bahise bajya gusezerana imbere y'Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, byabereye nabyo muri Luxury Garden ari naho biyakiriye.
Ubu bukwe bukaba bwatashywe na n'umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu by'umutekano akaba na perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.
Gen James Kabarebe akaba yavuze ko nubwo atabatwerereye ariko agiye kububakira aho yavuze ko azabubakira inzu kandi nziza.
Ati 'Lague na Kelia sinabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza nzabubakira kandi neza, nibyo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.'
Ubu bukwe kandi bwari bwitabiriwe n'abandi bantu batandukanye barimo Nshuti Domique Savion a Nsabimana Eric Zidane ba Police FC, Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.
Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby'urukundo rwabo cyane nk'ibindi byamamare, barakundanaga cyane ndetse n'isnhuti zabo za hafi zari zibizi.