Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we U... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda igitego gitanga icyizere mu mukino APR FC yasezerewemo na RS Berkane yo muri Maroc, Byiringiro Lague yashyize hasi godiyo yambara imikenyero ajya gusaba umukunzi we bamaranye igihe bakundana. Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Norvege.


Byiringiro Lague w'imyaka 21 y'amavuko, tariki 30 Nzeri 2021 ni bwo yasezeranye na Uwase Kelia imbere y'amategeko. Mu mpera z'iki cyumweru gishize, ni bwo Byiringiro Lague yagomba kujya gusa Kelia ariko kubera umukino APR FC yari ifite bibangombwa ko iki gikorwa cyigiswa inyuma.


Byiringiro Lague na Uwase Kelia bamenyanye mu 2018 ubwo Byiringiro Lague yari atangiye kuzamurwa mu ikipe ya mbere ya APR FC avuye mu irerero ryayo.



Muri Nzeri Byiringiro Lague nibwo byiringiro Lague yasezeranye mu murenge


Urukundo rwabo ntibaruhishe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112317/byiringiro-lague-yasabye-anakwa-umukunzi-we-uwase-kelia-amafoto-112317.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)