Chorale de Kigali yanyuze abantu mu gitaramo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n'umubare munini. Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena, aho abakunzi b'iyi korali bari babucyereye kwihera ijisho korali bari bakumbuye nyuma y'igihe kinini.

Cyitabiriwe n'abakomeye barimo Antoine Cardinal Kambanda wateye isengesho n'indirimbo, Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ndetse na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard n'umugore we, abayobozi mu nzego zinyuranye, abahiye Imana n'abandi banyurwa n'umuziki w'umwimerere.

Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga yashimye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko ari igitaramo ngarukamwaka biyemeje gukora, kandi ko bitewe n'ukuntu iyi korali ifite benshi bayishyigikira biyemeje guhozaho mu gutegura iki gitaramo.

Yavuze ko bakoze iki gitaramo mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ashima Rwanda Convention Bureau n'ubuyobozi bwa Kigali Arena bahuje imbaraga mu kubaka inyubako nk'iyi y'imyidagaduro, anashima Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyabahaye uburenganzira bwo gukora iki gitaramo.

Yashimye ababateye inkunga mu gutegura iki gitaramo, asaba buri wese gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19; anaboneraho kubifuriza umwaka mushya muhiri wa 2021.

Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bitatu by'indirimbo. Igice cya mbere cyubakiye ku ndirimbo za Noheli nka 'Twelve days', 'God rest ye Merry gentleman', 'Christmas Mosaic Set CCC2021', 'Noel', 'Gloria in excelsis Deo', 'Noheli umukiza wacu yavutse', 'Nzakwitura iki?' na 'My soul's been anchored in the Lord'.

Mbere y'uko banzika n'igice cya kabiri cy'indirimbo bateguye, bahaye umwanya Simbi na Gilbert baririmba indirimbo 'Heure exquise' barishimirwa mu buryo bukomeye, bakurikirwa na Eric baririmbye indirimbo 'Fugaro' yizihiye benshi bitewe n'uburyo yagiye ahinduranya amajwi aririmba.

Nyuma, Germaine na Rosine bafatanyije kuririmba indirimbo 'Belle nuit' korali ibikiriza.

Mu gice cya kabiri, iyi korali yaririmbye indirimbo 'Halleluah Christ from the mountains of olives' ya Ludwig Van Beethoven, 'Fix'd in his everlasting seat' ya  G. F. Haendel, 'Ijuru n'isi nibirangurure', 'Araje umucunguzi', 'Agnus Dei' ya Smith.

Basoreje mu gice cya Gatatu gikundwa na benshi baririmba indirimbo 'Bella Ciao' yumvikana muri filime yabiciye bigacika ku Isi yitwa 'La Casa del Papel'.

Iyi ndirimbo yaririmbwe mu ntambara y'Isi. Muri filime, Professor agaragara ayiririmbana n'umuvandimwe we Berlin, abajura nabo barayiririmba iyo bari muri Banki. 

'Bella Ciao' rero ikomoka mu ntambara ya kabiri y'isi, ikaba yararirimbwaga n'abigaragambya barwanya ubutegetsi bw'igitugu mu Butaliyani.

Iyi ndirimbo bayiteye, hafi y'abantu bari muri iki gitaramo barahagaruka bafatanya nabo kuyiririmba. Ni indirimbo ifite umuziki wizihira amatwi n'amagambo bitakorohera buri wese kuyafata mu mutwe. Bayisoje abantu bavugije akaruru k'ibyishimo, banabakomera amashyi.

Uretse 'Bella Ciao', banaririmbye indirimbo 'Baba Yetu', 'Nnamugereka Katonda', 'Halleluah' (Cohen), 'Nje gushima', 'Oye Asem Papa' ya Varrick James, 'Dieu va faire encore' na 'Tuzabyina neza birenze ibi'. 

Iki gitaramo cyasojwe n'isengesho rya Karidinali Kambanda ryubakiye ku gusaba Imana kurengera ubwoko bwayo, anifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire. Umurishyo wacyo uvuzwa saa tatu n'iminota 30'.


Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga yashimye buri wese wabashyigikiye muri iki gitaramo ngaruka mwaka


Abacuranzi ba Chorale de Kigali batanze umuziki mwiza wizihira benshi



Abaririmbyi ba Chorale de Kigali barushinze, Ndikubwimana Gilbert na Ndizihiwe Simbi Yvette bakoze ku mitima ya benshi bitabiriye iki gitaramo


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale de Kigali 



Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakoresheje imbaraga nyinshi mu kunyura abitabiriye iki gitaramo 

Ni uku baserutse bambaye muri iki gitaramo


Aba baririmbyi baririmbye abitabiriye igitaramo barahaguruka bafatanya nabo

Ubwitabire bw'abantu muri iki gitaramo bwari hejuru 




Karidinali Kambanda yateye isengesho ryumvikanisha ubuhangange bw'Imana

Kambanda yasabye Imana gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka w'2021


Kambanda yateye indirimbo 'Te Deum (Mama Yacu Turagusingiza) abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomerezaho

Abaririmbyi barindwi ba Chorale de Kigali binjije abantu mu gitaramo cy'uburyohe

Baririmbye indirimbo zizwi muri Kiliziya Gatolika zirimo 'Jingle Bells' n'izindi

Dieudonne Murengezi, ni we wayoboye iki gitaramo bahera ku ndirimbo 'Locus Iste' ya Anton Brukner


Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari bacyereye gushimisha abakunzi b'iyi korali irambye mu muziki

Ibyishimo ni byose ku bakunzi b'iyi korali bumvishijwe umuziki w'umwimerere

 

Abihayimana bitabiriye iki gitaramo cy'umuziki w'umwimerere


Inshuti n'abavandimwe ntibacitswe n'iki gitaramo cy'amateka

Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyaranzwe n'indirimbo za Noheli

N'abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali



Chorale de Kigali yakoze igitaramo ngarukamwaka yise 'Christmas Carols Concert' cyinjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli n'Ubunani

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali babanje gukora imyitozo

Abaririmbyi batanze ibyishimo mu gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'izindi abantu bakunda

Chorale de Kigali yahisemo ko amagambo y'indirimbo baririmba azajya aba agaragara ku nyakira-amashusho ziri muri Kigali Arena


Abaririmbyi baririmbye indirimbo ziri mu ndimi zikoreshwa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba
Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abantu bageraga ahabereye iki gitaramo

Buri wese witabiriye iki gitaramo yagaragazaga ko yikingije Covid-19

Washoboraga kureba iki igitaramo cya Chorale de Kigali wishyuye amadorali 10

AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112746/chorale-de-kigali-yanyuze-abantu-mu-gitaramo-kitabiriwe-na-karidinali-kambanda-na-minisiti-112746.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)