Confy uherutse gushyira hanze amashusho yind... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyaneza Confiance wamenyekanye nka Confy, aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko indirimbo Mali ishingiye ku mukobwa uhenze ndetse ngo wihagazeho kandi ntakunde akavuyo bigatuma abasore bari mu rungano rwe bamurwanira,  kumugeraho bikababera intambara gusa ngo we akaza kumugeraho.


Confy yahamiririje INYARWANDA ko mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2022, azashyira hanze indirimbo eshatu zirimo iyo yavuze ko Abanyarwanda bazakunda cyane bitewe n'uburyo yanditse ndetse n'umuziki urimo utandukanye n'uwo asanzwe akora. Mu magambo ye yagize ati:

'Umwaka utaha nzashyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe kandi zizaba zirimo indirimbo imwe nzi neza ko Abanyarwanda bazakunda cyane bitewe n'uburyo yanditse n'injyana izaba irimo itandukanye n'iyo nsanzwe nkora'.

Confy yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire, abasaba gukomeza kumushyigikira muri muzika ye bareba indirimbo ye 'Mali', iri kumbuga zitandukanye zigurisha indirimbo no kuri konti ye Youtube.Yagize ati:

'Abanyarwanda , ndabifuriza umwaka mushya muhire , kandi mbasaba gukomeza gushyigikira impano yanjye no gushyigikira ibihangano byanjye by'umwihariko indirimbo nshya mperutse gukorera amashusho kugeza ubu iri kumbuga zanjye zose'.

Confy ni umuhanzi Nyarwanda , ufite impano inyura benshi iyo yashyize ijwi rye mu byuma by'abugenewe agakora indirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MALI YA CONFY



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112947/confy-uherutse-gushyira-hanze-amashusho-yindirimbo-yise-mali-yifurije-abanyarwanda-umwaka--112947.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)