Copia ikora ubucuruzi kuri murandasi igiye gutangira gukorera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'iyi sosiyete ifite icyicaro i Nairobi, Tim Steele, yabwiye The African Report ko bafite intego yo gukorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba

Copia itanga serivisi kugeza ku baturage bafite ubushobozi buringaniye n'abadakoresha murandasi, aho batumiza ibicuruzwa bifashishije ubutumwa busanzwe bwo muri telefoni cyangwa bagahamagara, ariko bitabujije ko n'ushaka kubitumiza kuri murandasi yabikora.

Iyi sosiyete ikora ubucuruzi nk'ubwa Jumia yigeze gukorera mu Rwanda, ariko ikavuga ko ifite umwihariko wo kugera kuri rubanda rugufi, aho ikorana n'abacuruzi bo muri za butiki n'abacuruza ibiribwa bisanzwe. Gusa inatanga serivisi ku bifite aho igemura ibicuruzwa byose yaba ibiribwa, ibyo mu bwubatsi, ikoranabuhanga n'ibikomoka ku bworozi.

Steele yavuze ko muri Afurika hari abaturage barenga miliyoni 750 badahabwa serivisi nziza kuko bafite ubushobozi buke, agaragaza ko Copia ishobora guha serivisi zigezweho iki cyiciro cy'abantu kandi mu buryo bwunguka.

Copia yashinzwe mu 2013 na Tracey Turner afatanije na Jonathan Lewis, bafite intego yo kugeza ubucuruzi bwo kuri telefoni ku baturage bafite ubushobozi buke n'abafite uburinganiye muri Afurika.

Mu bashoramari bayo harimo umuryango wa Bill and Melinda Gates ndetse na Mastercard Foundation binyuze mu mushinga wayo wo guteza imbere ibice by'ibyaro.

Muri Kenya na Uganda, iyi sosiyete ikorana n'abagera ku 30.000 (agents) aho 77% ari abagore. Ifite intego yo gutangira gukorera mu Rwanda na Tanzania bitarenze 2022 ndetse ikazagura ibikorwa byayo no mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Nigeria, Ghana, Côte d'Ivoire na Afurika y'Epfo.

Copia ikora ubucuruzi kuri murandasi igiye gutangira gukorera mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copia-ikora-ubucuruzi-kuri-murandasi-igiye-gutangira-gukorera-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)