Covid-19: Umujyi wa Kigali wasubitse igikorwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umunsi umwe gusa Umujyi wa Kigali utanze itangazo ryo kumenyesha abaturage ko mu gusoza umwaka hazaturitswa urufaya rw'urumuri, itangazo ryashyizwe ahagaragara mu rwego rwo kugira ngo abaturage batazazikanga cyangwa ngo bahungabane, hamaze gusohoka irindi tangazo rigamije kumenyesha abaturage ko icyo gikorwa gihagaritswe; ibi bikaba bibaye mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya covid-19 muri iyi minsi kiri gukwirakwira ku buryo buteye inkeke.

Iri tangazo riragira riti: 'Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'ubwandu bw'icyorezo cya Koronavirusi buzamuka umunsi ku munsi, turabamenyesha ko gahunda yari iteganyijwe yo guturitsa urufaya rw'urumuri mu kwizihiza isozwa ry'umwaka no gutangira undi, isubitswe mu bice byose uko byari byatangajwe...'

Muri iri tangazo, umujyi wa Kigali wakomeje usaba abantu gukomeza kwitwararika no gukaza ingamba mu guhangana na koronavirusi.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113058/covid-19-umujyi-wa-kigali-wasubitse-igikorwa-cyo-guturitsa-urufaya-rwurumurifireworks-mu-g-113058.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)