Muri aba ba-DASSO 26 barimo ab'igitsinagore 19 n'ab'igitsinagabo 7, bakaba bararahiye tariki 30 Ugushyingo 2021.
Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.
Ati 'Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w'abaturage dufatanyije n'izindi nzego z'ubuyobozi n'inzego zinyuranye z'umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry'igihugu uzagaragarira buri wese'.
Barahiye nyuma y'uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza.
Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy'aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.
Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w'aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy'iterambere ry'akarere n'igihugu barangwa n'imyifatire myiza.
Ati 'Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n'izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye'.