Davis College yasabwe kuba indashyikirwa mu myigishirize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irere yabigarutseho ku wa 26 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga iri shuri mu rwego rwo gukomeza umubano no gutera ingabo mu bitugu ibigo byigenga hagamijwe kuzirikana umusanzu wabyo mu iterambere ry’uburezi.

Davis College (Akilah) yatangiye mu 2010 yakira abanyeshuri b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

Iri shuri rimaze kurangirizamo abanyeshuri 1082 bahawe ubumenyi mu masomo atandukanye arimo Ubukerarugendo n’Amahoteli, Ishoramari no guhanga imirimo ndetse n’ibijyanye n’Igenzuramakuru “Information system”.

Muri Nzeri 2020 ni bwo Davis College yatangije gahunda yo kwakira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa mu gihe byari bimenyerewe ko yakira abakobwa gusa.

Irere Claudette yagaragaje ko ari intambwe nziza ishuri ryateye mu gufasha abanyeshuri kwiga neza bityo ko bakomeza kuyongeramo imbaraga kugira ngo bakomeze kuba indashyikirwa.

Nyuma yo gutambagizwa ikigo ndetse no kwerekwa uko abanyeshuri bafashwa mu myigire yabo, Irere yagaragarijwe gahunda yihariye ishuri ryashyizeho yo guhugura abarimu, ahamagarira ibindi bigo by’amashuri kuyoboka ubu buryo.

Yagize ati “Gahunda mwashyizeho yo guhugura abarimu ni nziza cyane, usanga ibigo byinshi bihuguye abanyeshuri ntibyite ku guhugura abarimu. Amashuri menshi dufite ntabwo yita kuri icyo kintu cyo kwita ku barimu nk’uko bikwiriye kandi umwarimu atanga icyo afite. Iryo banga mbona ari ingenzi ku yandi mashuri.”

Yasabye ubuyobozi ko bwakomeza kongera umubare w’abahungu nk’uko bwatangiye iyo gahunda mu rwego rwo gufungura no gushyira mu buzima busanzwe abanyeshuri barivomamo ubumenyi cyane ko riri ku rwego rwa Kaminuza.

Ati “Ni byiza ko iyo uri ku cyiciro cya Kaminuza abantu wigisha ubasha kubazanira ubuzima busanzwe. Kuba barabashije kuzana n’abasore ni byiza icyo gihe bose barazamukana. Ni byiza kubakira ubushobozi abakobwa ariko byaba akarusho bari kumwe na basaza babo.”

Umuyobozi wa Akilah, Paul Swaga, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba basuwe nk’ishuri, avuga ko bibereka ko Leta ibazirikana kandi bikabaha imbaraga n’umuhate wo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme.

Yavuze ko hari gahunda batangiye yo kwakira abanyeshuri b’abahungu kugira ngo baze gusangira ubumenyi na bashiki babo.

Ati “Twaratangiye kuko umwaka ushize hari abanyeshuri b’abahungu dufite, turacyari kuganira n’ababyeyi kugira ngo tubereke ibyiza byo kuba bakigana n’abakobwa. Twibuke ko abana b’abakobwa turi kwigisha aha bazajya bahura na basaza babo mu buzima bwo hanze y’ishuri cyangwa mu kazi. Ni yo mpamvu kwigana byaba ari byiza ariko biracyadusaba imbaraga.”

Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko kuri ubu buri gufasha abanyeshuri mu bihe bya Covid-19 bubaha mudasobwa, internet n’ibindi kugira ngo amasomo akomeze, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kwimakaza ururimi rw’Icyongereza, kubakira abakobwa ubushobozi, imyigishirize ishingiye ku guhangana (competency Based Education) no kugira abanyeshuri inama ku birebana n’amahitamo y’umurimo.

Abakozi ba Davis College bagaragaje ko baharanira kwishakamo ibisubizo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yasobanurirwaga imikorere ya Davis College (Akilah)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye ubuyobozi bw'ishuri gukomeza kuba indashyikirwa
Umuyobozi wa Akilah, Paul Swaga, yagaragaje ko abana b'abahungu bagiye kubongerera umubare
Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Davis College ni we wasobanuriraga Irere ibijyanye n'imikorere y'ishuri
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko gahunda yo guhugura abarimu ibindi ibigo byari bikwiye kuyigiraho
Ubuyobozi bwa Davis College bwavuze ko hari gahunda yo guhugura abarimu bigisha kugira ngo na bo bakomeze kunguka ubumenyi



source : https://ift.tt/3Egmgxu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)