Dian Forsey 'Nyiramacibiri' amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamerikakazi Dian Forsey 'Nyiramacibiri' amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana, yabuzaga gushimuta no gucuruza abana b'ingagi.

Dian Forsey 'Nyiramacibiri'

Tariki 26 Ukuboza 1985 -Tariki 26 Ukuboza 2021, imyaka 36 irashize Dian Forsey, Abanyarwanda bari barahaye akabyiniriro ka'Nyiramacibiri', yiciwe muri Pariki y'Ibirunga, aho yari amaze imyaka 18 yita ku buzima bw'ingagi ngo zidacika ku isi. Kuva muw'1967, yari yarahashyize ikigo cy'ubushakashatsi, 'Karisoke Research Center', cyanatumye ingagi zozoroka, none ni inkingi ikomeye y'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuwa 27 Ukuboza 1985 nibwo umurambo wa Dian Fosey wabonetse mu rugo rwe i Karisoke, bigaragara ko abagizi ba nabi bamutemaguye umutwe wose. Inkuru yazengurutse isi yose, nyamara nyuma y'imyaka 36 yose, mu bakekwaho ubwo bugome nta n'umwe uragezwa imbere y'ubutabera.

Iperereza ryakozwe n'Ikigo cy'Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, CIA, ndetse bugasohoka mu binyamakuru bikomeye ku isi, nka The Guadian, Washington Post, Le Figaro, Le Soir n'ibindi, buvuga ko 'Nyiramacibiri' yahitanywe na ba rushimusi, yari yarabujije amahwemo, ababuza gucuruza ingagi ku bw'indonke zabo.

Protais Zigiranyirazo 'Z'

Abari ku isonga muri ubwo bushimusi, ni agatsiko kari ku butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, by'umwihariko muramu we Protais Zigiranyirazo 'Z', dore ko n'igihe Nyiramacibiri yicwaga, uyu'Zedi' ariwe wategekaga Perefegitura ya Ruhengeri, Nyiramacibiri yari atuyemo.

Umwe mu bakozi ba Dian Forsey Nyiramacibiri witwaga Rwerekana yarafashwe arafungwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko nyuma y'igihe gito aza kwicirwa muri kasho amanitswe mu mugozi.

Amakuru yizewe avuga ko Rwerekana nawe yishwe na Protais Zigiranyirazo, ngo atazatanga amakuru abahamya icyaha. Mu mwaka w'2001, Protais Zigiranyirazo yafatiwe i Buruseli mu Bubiligi ashinjwa urupfu rwa Dian Forsey ndetse n'ubucuruzi bw'abana b'ingangi butemewe, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanuwe.

Ababikurikiraniye hafi bahishuye ko dosiye ya 'Z' yazinzibikanyijwe ku nyungu za benshi, kuko yari irimo ibihangange bikomeye ku isi.

Tugarutse ku mibereho ya Dian Forsey, nk'uko bikubiye muri filime mbarankuru ku buzima bwe, yari yaravukiye ahitwa San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hari mu mwaka w'1932.

Yakuranye amatsiko yo kumenya ubuzima bw'inyamaswa, ndetse azikoraho ubushakashatsi bunyuranye, bwanamuhesheje ibihembo n'impamyabumenyi nyinshi.

Mu mabyiruka ye yakoreye ingendo zinyuranye muri Afrika asesengura ubuzima bw'inyamaswa kuri uyu mugabane, maze muw'1967 afata icyemezo cyo gutura mu Rwanda, anatangira gukurikiranira hafi imibereho y'ingagi, ubwoko busigaye hacye cyane ku isi.

Yanditse ibitabo binyuranye, birimo icyo yise'Gorilles dans la brume' cyanatumye ingagi zo mu Rwanda zimenyekana cyane. Nk'uko twabivuze haruguru, Dian Forsey yishwe tariki 26 Ukuboza 1985 afite imyaka 54 y'amavuko, ashyingurwa i Karisoke, iruhande rw'ingagi yakunze bihebuje.

Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, by'umwihariko mu kubugabunga ubuzima bw'ingagi ubu zikaba zikamwa amadovize menshi. Biranakwiye ko ibyutsa idosiye y'urupfu rwa Dian Forsey wazitangiye kugeza abizize, maze izo nyangabirama zamuvukije ubuzima zigahanwa.

Tuzahora twibuka ubugwaneza bwa Dian Forsey Nyiramacibiri, kandi akomeze aruhukire mu mahoro.

The post Dian Forsey 'Nyiramacibiri' amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/dian-forsey-nyiramacibiri-amaze-imyaka-36-ahitanywe-na-leta-ya-yuvenali-habyarimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dian-forsey-nyiramacibiri-amaze-imyaka-36-ahitanywe-na-leta-ya-yuvenali-habyarimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)