1.Kumubwira ko umukunda kenshi
N'ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi, abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira 'I love you' cyangwa 'Je t'aime fort', biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n'uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.
2.Kumubwira ko muzabana
Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w'ubukwe bwe; Uko azaba yambaye, imodoka nziza azagendamo n'umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,â¦Ikintu gishimisha umukobwa cya mbere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w'urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. N'ubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk'abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.
3.Kumuha impano
Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n'ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n'umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana.
Keretse iyo ari ba bandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y'abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n'urukundo agufitiye.
4.Kumusohokana
N'ubwo ubukungu bw'abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akabura aho ahera. Hari n'abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.
5.Kumwereka ababyeyi
Ibi ahanini bikorwa n'abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Ni bwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n'umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by'ukuri mujyane umwereke ababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n'uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n'inshuti zawe.
6.Kumujyana mu birori
Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba yaranakwemereye kuzakubera mama w'abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza⦠Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.
Refe:https:www.elcrema.com