Iyo umuntu yasaraye, utugozi dutanga ijwi (vocal cords), cyangwa agasanduku kabamo ijwi, tuba twabyimbye bitewe n'impinduka z'ikirere cyangwa inkorora.
Uko wakwivurira mu rugo:
1. Amazi y'akazuyazi arimo akunyu gake ugasa n'ugiye kuyamira ariko ntamanuke, ukayakaraga mu muhogo ukongera ugacira.
2. Vinegre ya paume: Gufata utuyiko tubiri twayo, ukadushyira mu karahure gato k'amazi, ukongeramo akayiko gato k'ubuki, ukabifata 1 cyangwa 2 ku munsi.
3. Vinegre isanzwe: Gufata utuyiko tubiri twayo, ugashyira mu mazi y'akazuyazi nko mu gatasi cyangwa akarahuri, ukayakaraga mu muhogo ukongera ugacira.
4. Icyayi cya mukaru kirimo ubuki mu mwanya w'isukari.
5. Tungurusumu na yo ni umuti mwiza, kandi si ku muntu wasaraye gusa, ifasha n'abagira ibibazo by'uburwayi bwo mu mazuru buzwi nka sinusitis (sinezite). Ukata uduce duto twa tungurusumu, ukadushyira mu isosi ishyushye ari tubisi.
Dore ibyo ugomba kwirinda:
Kuririmba, gusakuza, kugerageza gukoresha ijwi risaraye (kongorera), kunywa itabi n'inzoga, gufata imiti ivura inkorora bita decongestants, (aho kugufasha ahubwo ituma gusarara birushaho).
Ni ryari wajya kwa muganga?
Gusarara bikabije ubusanzwe birikiza nko mu gihe cy'icyumweru kimwe, ariko bigasiga mu muhogo hasenzekaye ku buryo biba byoroshye kugiramo infection.
Niba uri umuririmbyi cyangwa akazi ukora kagusaba gukoresha ijwi ryawe uko byagenda kose (umunyamakuru, umwarimu...) ugomba kujya kureba muganga akakwandikira imiti yitwa 'corticosteroids', ifasha kugabanya ibibazo byatumye utugozi dutanga amajwi tubyimba.
Niba gusarara kwawe bimaze igihe kirenze icyumweru cyangwa bibiri, ushobora kuba ufite uburwayi bwa karande bugutera gusarara.
Icyo gihe ugomba kureba muganga kuko bishobora kuba biterwa na aside nyinshi iri mu myanya y'ubuhumekero cyangwa infection ziterwa n'utundi dukoko.
Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-uko-wakwivura-uburwayi-bwo-gusarara