Ugereranije uko abantu cyane cyane abakiristo bizihizaga ibihe byisoza ryumwaka(noheri na bonane) mubihe byashize ndetse nuko babikora ubu harimo itandukaniro cyane. Kera abantu benshi babaga bari mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ku kigero cyo hejuru, mugihe ubu byagabanutse kuburyo bugaragarira buri umwe.
Ushobora kwibaza uti ese ibi byatewe Niki. Dore hano Hari zimwe mu mpamvu zateye igabanuka ryo kwizihiza iminsi mikuru mu miryango imwe nimwe.
1.imibanire yabantu yaragabanutse cyane kuburyo abantu batagihura cyane nkuko byagendaga kera bakizihiza iyi minsi mikuru nkumuryango mugari.
2.ikoranabuhanga ryoroheje ibijyanye nitumanaho kuburyo ibihe byiminsi mikuru bigera abantu badakumburanye cyane bigatuma badahura ngo bizihize iminsi mikuru.
3.kera abagore nibo bitaga kubijyanye nimyiteguro kuko abenshi babaga badafite imirimo ibahuza ariko kuri ubu nabo baba bafite akazi barimo bigatuma badashyuhira iminsi mikuru
4.imyumvire yabantu ku bijyanye no kuzigama yariyongereye bityo bigatuma abantu bizigama muri ibi bihe cyane ko bikurikirana nifungura ryamashuri cyane cyane mu Rwanda.
5.byumwihariko muri iyi myaka ibiri ishize abantu bacitse intege bitewe kubera cyane cyane icyorezo cya Korona Virus bituma ubushake bwo kwizihiza iminsi mikuru bugabanuka.
Source : https://yegob.rw/dore-zimwe-mu-mpamvu-zituma-abantu-batagishyuhira-cyane-ibihe-bya-noheri-na-bonane/