Dr Dre yakoze ibirori byo kwishimira gutanduk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu nshuti za Dr Dre yifashishije urubuga rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto igaragaza uyu mugabo akanyamuneza ari kose ari mu birori byo kwishimira gutandukana n'umugore we Nicole Young bari bamaze igihe kitari gito bari mu nkiko.

Iyi foto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'uwitwa Breyon Prescot, yari ikimenyetso cyagaragazaga ko Dr Dre ubu yishimiye kuba ari ingaragu nk'abandi bose nyuma yo gutandukana na Nicole Young bari bamaranye imyaka 25 babana nk'umugabo n'umugore.

Dr Dre w'imyaka 56 y'amavuko wahoze ari n'umuraperi, muri iyi foto yagaragaye arambuye amaboko n'akamwenyu ku maso ndetse n'inyuma ye hari imitako igaragaza ko ubu yamaze guhabwa gatanya.

Kuri iyi foto Prescot yasangije abantu ku rubuga rwa Instagram, yayiherekesheje amagambo agira ati: 'Umuvandimwe wanjye Dr Dre yambwiye ko byarangiye!!'

Nyuma y'iyi foto yashyizwe hanze n'inshuti ye imugaragaza ari mu birori byo kubona gatanya yatwaye arenga Miliyari y'amadolari, Dr Dre ntacyo aratangaza kuri ibi birori yakoze yishimira kuba ubu ari ingaragu.



Dr Dre akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa gatanya

Gatanya ya Dr Dre n'umugore we Nicole Young yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2020. Muri Gicurasi 2021, urukiko rwo mu mugi wa Los Angeles rwategetse Dr Dre kwishyura asaga Miliyoni 486 z'amafaranga y'u Rwanda yishyura umunyamategeko w'umugore we.

Nicole kandi yari yasabye urukiko ko rwategeka Dr Dre kuzajya amuha agera hafi kuri Miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi utabariyemo ayo kwishyura umunyamategeko we. Uyu mugore yatse gatanya nyuma yo gushinja umugabo we kumuhohotera amukubita ndetse akagera n'aho amutunga imbunda.



Dr Dre na Nicole Young bari bamaze imyaka 25 babana

Dr Dre na Nicole Young bashakanye mu mwaka 1996 ndetse banabyaranye abana babiri, umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 20 y'amavuko n'umuhungu witwa Truice Young w'imyaka 24 y'amavuko.

 Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112456/dr-dre-yakoze-ibirori-byo-kwishimira-gutandukana-numugore-we-bari-bamaranye-imyaka-25-112456.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)