Reka turebere hamwe zimwe muri zo n'ibisobanuro byazo:
- Umuriro
Aka kamenyetso gakoreshwa igihe umuntu ashaka kwerekana ko ashimishijwe n'igikorwa kibaye cyangwa kigiye kuba (haraza gushya/hahiye), cyangwa se kwerekana ko wishimiye umuntu runaka bitewe n'uko agaragara cyangwa ibikorwa bye.
- Isura icuramye
Natebyaga, nikiniraga, sinari nkomeje.
- Isura ifite amaso y'udukubo
Gushiguka, gukuka umutima kubera ibibaye (ibyago/urupfu)
- Inguge yipfutse amaso
Ngize isoni z'ibyo mbonye, sinshobora gukomeza kubireba.
- Inguge ipfutse umunwa
Ngize isoni z'ibyo mvuze cyangwa nanditse.
- Inguge ipfutse amatwi
Sinemera ibyo numvise, sinshaka no kubyumva.
- Inzara barimo gusiga vernis
Ibyo uvuze (wanditse) ntacyo bimbwiye, nta n'icyo byampinduraho.
- Umuntu urimo kubyina
Ndi mu byishimo, ndashaka kujya kubyina nkanezerwa.
- Ikiganza kirambuye mu kirere
Hagarara! Rekera aho! Ntugire icyo urenzaho! Mu yandi magambo ni STOP! Iki kiganza hari abagikoresha mu butumwa bwo gusuhuzanya ariko si byo.
- Ikiganza kinyeganyega
Iki kiganza ni cyo cyagenewe gukoreshwa mu mwanya w'ubutumwa bwo gusuhuzanya.
- Ikiganza kirambuye mu kirere
Simbizi pe! Sinzi uko nabisobanura.
- Isura n'ibiganza bireba iruhande
Ni uko bimeze, wabyemera utabyemera nta kindi nabikoraho.
- Isura ifite amaso gusa
Mbuze icyo mvuga, ndaruciye ndarumira (ururimi)
- Igikanka (amagufa y'umutwe)
Ibi birenze ukwemera, ndapfuye!
- Akarahuramuriro (electric plug)
Icyo wakenera cyose nakikubonera.
- Isura ita inkonda
Amerwe aranyishe (ndashaka kurya), cyangwa se ndakwifuza (umugore/umugabo). Ishobora no gukoreshwa n'umuntu werekana ko yasagutswe n'inzoga (gusinda).
Biracyazaâ¦
Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/emojis-n-ibisobanuro-byazo-igice-cya-i